top of page

Ibyo Dukora

Calves & Cow in Pasture

Kampani Yacu

RC Indo Group Limited

 Umufatanyabikorwa wawe mu bijyane no gutunganya inyama mu Rwanda

 

RC Indo Group Limited ni ishami rya PT Arsi Indo Graha Indonesia, ikaba ariyo iyoboye mu gutunganya Inyama. Dufite umwihariko w'ibikoresho n'inzobere zo kubafasha guhera mu ntangiriro kugeza ibikorwa byanyu bitanze umusaruro.  

​

Ubumenyi bwacu bubafitiye akamaro

  • Uburambe bw'imyaka irenga 30 mu kongera ubumenyi (amahugurwa): Umuyobozi wacu afite uburambe bw'imyaka irenga 30 mu bijyanye no gutanganya inyama n'amabagiro mu bihugu nka Zealand, Australia, na Indonesia. Muri bwo burambe harimo na gahunda zo gutanga amahugurwa.

  • Ubushobozi ku rwego mpuzamahanga: Ubu bumenyi ngiro bugaragaza ubushobozi bufatika dufite ku rwego mpuzamahanga.

  • Imikorere mu Rwanda: Kuba dukorera mu Rwanda ku mugaragaro bigaragaza uburyo twubahiriza amategeko agena ibisabwa, imihindagurikire ku isoko, n'bindi bitewe nicyo buri wese akeneye. 

 

Serivise zashyiriweho kubateza imbere

  • Imyorohereze: Ibikomeye ntibihangayikishe. Tubagezaho ibikorwa byuzuye harimo gutegura, kubaka, kubazanira ibikoresho, kubibashyira hamwe ndetse no gushaka ibindi bikenewe.

  • Kubaha ibikorwa by'ihariye: Turabizi ko ibikorwa byanyu byihariye kandi tubaha amabagiro agendanye n'ibyo mukeneye anahwanye n'ubushobozi bwanyu. 

  • Tubafitiye ibikoresho bya mbere ku isoko: Tubafitiye ibikoresho bifite ubuziranenge buhambaye byakozwe na company zizewe ku rwego mpuzamahanga tugendeye ku musaruro bitanga n'ubushobozi bwa buri wese.

  • Kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo, tubafasha kugenzura ibikorwa byimazeyo, tunabaha amakuru kandi tunakorera kugihe cyemeranijweho.

  • Ubufasha buhoraho: Iyo mukoresheje ibikoresho byacu, ikipe yacu ibaba hafi mu kubafasha mu kazi haba mu bugenzuzi burambye, amahugura, n'ubundi bufasha bwose mukeneye.

 

Kucyi Wahitamo RC Indo Group Limited?

  • Gurira Hamwe: Tubagezaho ibikoresho byose bikenewe bikabarinda gusiragira ahantu hatandukanye. 

  • Ubumenyi Mpuzamahanga, Intego yihariye: Byaza inyungu ubumenyi mpuzamahanga bw'abayobozi bacu hashingiwe ku isoko ry'u Rwanda.

  • Igisubizo kuri buri wese: Mwaba mukora ku rwego ruto cyangwa rwagutse, tubafasha kubona ibikoresho bijyanye n'ubushobozi bwanyu.

  • Ubuziranenge n'ibiciro byiza: Tubafasha kongera umusaruro w'igishoro ku buryo bworoshye.

  • Twongera Ubumenyi: Twifashishije uburambe dufite, tumenyereza abakozi banyu mu kongera umusaruro binyuze muri gahunda yacu y'amahugurwa

Mutugane mumenye uburya RC Indo Group Limited hamwe n'abo dufatanije ibikorwa babifitemo uburambe muri Indonesia twabafasha mu gutonganya inyama kinyamwuga. 

Aho Dukorera

 

Ibyicaro

PT Arsi Indo Graha

Lingk. Dadapan RT 004 RW 002, Sumberdiren,

Garum, Blitar, Jawa Timur - 66182

INDONESIA

​

+62 812 7076 2750

info@arsiindograha.com

Amashami Hirya no hino

AgPalm Engineering Sdn. Bhd

No. 19-1, Jalan Delima 2,

Pusat Perdagangan Pontian, 82000, Pontian, Johor,

MALAYSIA

​

+60 111 261 3823

info@rc-malaysia.com

RC Indo Group Limited

Kigali SEZ Phase 1

Plot D8 NDERA Village, MASORO Cell, MUNINI Sector, GASABO District, City of Kigali, RWANDA

​

+250 794 03 4060

info@rcrwanda.com

bottom of page