Sisteme ikoreshwa mu gukura urutirigongo mu itungo ni igikoresho cyihariye gikoreshwa mu mabagiro mu gukuramo uruti rw'umugongo mu matungo. Gukuramo urutirigongo ni igikorwa cyangombwa mu mitunganirize y'inyama z'inka kuko bifasha mu kongera ubuziranenge n'umutekano by'inyama.
Iyi sisteme yakorewe gukora neza, ifite moteri nini, n'inzembe zityaye kugira ngo ikuremo urutirigongo byoroshye. Ikozw kandi ku buryo iramba, ikozwe mu bikoresho bikomeye nka steel yatunganijwe, aluminium bibashwa kurwanya umugese kandi ntibyangirike.
Iyi mashini kuyikoresha biroroshye kuko uko ikoze n'uko ikoreshwa byorohereza uyikoresha agakora yisanzuye kandi agakora neza. Ifite kandi uburyo bwo gukumira impanuka n'uburyo bwo kwizimya iyo ibonye hari ikiri mu nzira kitagombba gukatwa bikarinda uyikoresha.
Imashini ikuramo urutirigongo kandi yakwe hitawe no ku isuku, ikorwa mu bikoresho byoroshye gusukurwa, kandi bitabika umwanda. Imashini biroroshye kuyitandukanya no kuyifatanya mu gihe cy'amasuku biyifasha gukora neza ndetse ikanarwanya impanuka.
Gukoresha imashini ikuramo uruti rw'umugongp ya Jarvis mu mitunganirize y'inyama byongera imikorere, ubuziranenge, ndetse bikarwanya impanuka. Gukuramo urutirigongo bigabanya amahirwe yo kwanduza inyama indwara zikwirakwizwa n'inka. Ibi bituma abarya n'abacuruza inyama bizera ibyo babona ku isoko kandi bikanabarinda indwara.