top of page
Circular Air Saw Model SPC 142

Circular Air Saw Model SPC 142

  • Urucyeo rwo mu bwoko bwa SPC 142 ni igikoresho gikata cyagenewe ibikorwa byo gutunganya inyama by'umwihariko. Uru rucyero rukoresha imbaraga z'umwuka rukata neza aribyo bituma kiba igikoresho gikwiriye gukoreshwa imirimo itandukanyr mu mabagiro, aho bacuruza inyama, ndetse no mu bikoni. 


    Urucyero rwa SPC 142 rukoreshwa n'imbaraga z'umwuka ntabwo ruremera, kandi rukoze neza bikorohereza urukoresha. Rukura imbaraga ku mwuka wegeranijwe bikaba birufasha gukora neza kandi igihe cyose rudacyeneye amashanyarazi. Ibi bituma ruba igikoresho cyakoreshwa ahantu hatagera amashanyarazi cyangwa amategeko n'amabwiriza ashyigikira cyane ibikoresho bikoreshwa n'imbaraga z'umwuka. 

    Urucyero rumeza nk'uruziga rwo mu bwoko bwa SPC-142 rwakorewe by'umwihariko gutunganya inyama. Ubusanzwe rufite amenyo atyaye kandi akoranye ubuhanga burufasha mu bikorwa byo gutunganya inyama zitandukanye. Urwembe rukata akenshi ruba rukozwe mu cyuma cya steel ikomeye yatunganijwe cyangwa ibindi byuma byemewe mu gutunganya ibiribwa mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y'isuku na kurwanya impanuka. 

    Uru rucyero rukoreshwa n'imbaraga z'umwuka rufite aho bahindurira umuvuduko rukatisha bifasha urukoresha guhindura umuvuduko bitewe n'ibicyeneye gukatwa. Rutanga ubwisanzure mu ndeshyo y'ibikatwa ndetse n'imfuruka zitandukanye bifasha urukoresha gukata ibicyenewe. 


    Uru rucyero rwa SPC 142 kurukoresha birororshye kugirango rworoshye akazi kandi rubungabunge umutekano w'urukoresha. Akenshi ruba rufite aho bafata hameze neza kandi hatuma urukoresha abasha gufata agakomeza bigatuma akata neza ibyo yifuza. Rufite ibirufasha gukumira impanuka nk'ibitwikira amenyo akata mu kurinda umutekano w'urukoresha.

    uru rucyero rukozwe nk'uruziga rukoreshwa cyane mu bikorwa byo gutunganya inyama harimo kuzisatura no kuziconga. Uburyo rukoze, uko rungana, ntabwo ruremereye, kandi rukaba rukoresha imbaraga z'umwuka nibyo birugira igikoresho cyizewe kandi cyakoreshwa imirimo itanduka mu gutungany inyama. 


    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko uru rucyero rutunganya inyama z'ingurube rwo mu bwoko bwa SPC 142 rukoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwarukoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi urucyero rwakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko. 


    • Urucyero rwa SPC 142 rukwiye gukoreshwa mu gukukata no gusatura uruti rw'umugongo rw'ingurube.
    • Rukoreshwa ibintu bitandukanye kandi ntabwo ruremera - Urukoresha ashobora kw'ikorana itungo rimanitse cyangwa riri ku meza
    • Rufite imbaraga nyinshi - moteri ikora neza kandi ikoresha imbaraga z'umwuka bikgatuma ibikorwa bihenduka
    • Ikozwe mu byuma bikomeye birufasha guhangana n'akazi rukorewa mu gupakira.
    • Rusohorera umwuka inyuma
    • Rukozwe mu byuma byatunganijwe ngio bitangirika kandi ruhorane isuku
    • Amenyo akata ahagarara byihuse
    • Rwujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.
  • Motor Power 0.85 hp 630 W
    Operating Pressure 90 psi 6.2 bar
    Air Consumption @ 90 psi 27.3 ft3 / min 0.77 m3 / min
    Cut Speed  1775 rpm
    Single Trigger  Pneumatic
    Blade Diameter 4.0 in 102 mm
    Cutting Depth (maximum) 1.4 in 36 mm
    Overall Length 16.5 in 419 mm
    Weight 5.85 lbs 2.65 kg
    Vibration 122 dB 1.26 m / sec2
    Noise (one meter from tool)  88 dB

     

bottom of page