top of page
Circular Breaking Saw Model SPC 140, Model SPC 165

Circular Breaking Saw Model SPC 140, Model SPC 165

  • Inkero zo mu bwoko bwa SPC 140 na SPC 165 ni ibikoresho byo gukata inyama bifite imbaraga nyinshi bikoreshwa imirimo itandukanye mu gutunganya inyama. Izi nkero zikoze nk'uruziga zikata neza ahateganijwe ari nabyo bizigira iikoresho by'ibanze aho bacuruza inyama, aho babagira, ndetse no mu bikoni. 


    Izi nkero za SPC 140 na SPC 165 zikozwe mu byuma bikomeye, zifunitswe n'icyuma ndetse n'ibizikoze biraramba kandi zirizewe mu mirimo itoroshye yo gutunganya inyama. Zifite moteri ikora neza kandi igatanga imbaraga nyinshi zizifasha gukata neza  inyama z'ubwoko butandukanye. 


    Amenyo y'izi nkero za SPC 140 ndetse na SPC 165 yakoranywe ubuhanga mu gutunganya inyama. Ubusanzwe zikozwe mu byuma bikomeye cyane bya steel cyangwa ibindi byemewe gukoreshwa mu gutunganya ibiribwa bigatanga isuku kandi bikanakumira impanuka. inzwembe zikata zifite amenyo atyaye cyane kandi akoranye ubuhanga buhambaye kugirango akate ibicyenewe neza bigafasha uzikoresha kubaga no gukata neza. 


    Izi nkero zikata inyama zakozwe mu buryo kuzikoresha byoroha bigafasha uzikoresha kwisanzura ndeste no gukumira impanuka. Zifite aho bafata ndetse n'aho kuzikoresha kakoranye ubuhanga bifasha uzikoresha gufata akomeje kandi agakata ibireshya nk'uko yabiteguye. Zikoranye kandi ubuhanga bwo kurwanya impanuka n'amabuto yo kuzizimya vuba kugirango uzikoresha abashe gukumira impanuka. 

    Izi nkero za SPC 140 na 165 zifite ubushobozi bwo guhindagurwa bifasha uzikoresha kugena uburebure ndetse n'imfuruka kugirango akate ibicyenewe nk'uko byasabwe. Ubu bushobozi bwo guhindagurika butanga ubwisanzure mu gukata no gusatura amatungo bigatanga icyizere cyo gukora neza no kongera umusaruro w'inyama. 

    Inkero zikozwe nk'uruziga zikoreshwa cyane mu bikorwa byo gutunganya inyama kuko imikorere yazo myiza kandi yizewe, zifite ubushobozi bwo gukata bwo ku rwego rwo hejuru, kandi zikoze neza. Zifasha ababazi mu mirimo yo gutunganya inyama, zongera  umusaruro, kandi zibungabunga ubuziranenge bw'ibikomoka ku nyama. 


    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko uru rucyero rutunganya inyama z'ingurube rwo mu bwoko bwa SPC 140 na SPC 165 rukoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwarukoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi urucyero rwakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko. 



    • Urwa SPC 140 rukata uburebre bwa 38 mm (1.5in) naho urwa SPC 165 rukata uburebure bwa 51mm (2in) zikoreshwa cyane: 
    • Gutunganya Inka: Gusatura igice cy'imbere, ikidari, ndeste n'imbavu.
    • Gutunganya ingurube: gukata amaguru, urutungu, imbavu, ndetse no gukuramo igufa ryo mu mukananwa. 
    • Ikoreshwa byoroshye kandi ifite ibiro bike: Umubazi ashobora kuyikoresha itungo ryaba rimanitse cyangwa riri ku meza. 
    • Rufite imbaraga nyinshi: rufite moteri ikoresha imbaraga z'umwuka  igatanga imbaraga kandi ikagabanya amafaranga.
    • Rukozwe mu byuma bikomeye birufasha guhangana n'ibyo rukora mu mirimo yo gupakira/gufunga inyama.
    • Rufiye ikiringa amenyo akata cyikowe mu buryo bushya bwemewe na USDA mu buryo bwo gusukura imbare. 
    • Rwose rukoze mu byuma byatunganijwe bitangirika.
    • Rufite ahafasha ubaga kugena uburebure yifuza
    • Rwujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka. Rwemewe na USDA ndetse na CE
  • Motor Power 0 .85 hp 630 W
    Operating Pressure  90 psi 6.2 bar 
    Air Consumption 27.3 ft3 / min 0.77 m3 / min
    Blade Speed  1775 rpm 
     Control Handle Single Trigger Pneumatic

    Blade Diameter

    SPC 140 

    SPC 165 

     

    5.5 in 

     6.5 in  

     

    140 mm

    165 mm

    Cutting Depth (maximum)

    SPC 140

    SPC 165 

     

     1.5 in

     2.0 in 

     

    38 mm

    51 mm

    Overall Length16.5 in 419 mm
    Weight5.85 lbs 2.65 kg
    Vibration  122 dB 1.26 m / sec2
    Noise  88 dB

     

bottom of page