top of page
Circular Brisket Saw Model SPC 165B

Circular Brisket Saw Model SPC 165B

  • Urucyero rwo mu bwoko bwa SPC 165B ni igikoresho kabuhariwe mu bikorwa byo gukata no kureshyeshya inyama ya Brisket. Uru rucyero rumeze nk'uruziga rukata neza, ibintu bireshya, bigatuma ruba igikoresho cy'ingenzi ku babazi, abatunganya inyama, no mu bikoni.


    SPC 165B ni urucyero rukoze mu bikoresho bikomeye bituma ruramba kandi rukagoora neza imirimo myinshi rukoreshwa mu mazu atunganirizwamo inyama. Rufite moteri ikora neza igira imbaraga mu bikorwa byo gukata kandi rukaba rudapfa kwangiririka bigatuma akazi gahora kagenda uko kateguwe. 


    Uru rucyero rwakorewe gukora ibijyanye no gutunganya inyama izwe nka Brisket. Ubusanzwe ruba ari runini kandi rufite amenyo kabuhariwe mu gukata inyama itsindagiye ya brisket. Amenyo akata akozwe mu byuma bikomeye nka steel yatunganijwe kugira ngo ikomere, irambe, kandi inuzure ibisabwa mu mategeko agenga ibiribwa. 


    Uru rucyero rutunganya brisket kurukoresha biroroshye kandi runabashya gukumira impanuka ku barukoresha. Akenshi ruba rufite aho gufata hakoze neza ndetse b'ibicye byo kurugenzura bifasha urukoresha gufata agakomeza mu gihe cyo gukata. Rufite kandi uburyo butandukanye bwo gukumira impanuka nko gutwikira amenyo akata, amabuto aruzimya byihuse, bifasha kurinda umutekando w'urukoresha.


    Urucyero rwo mu bwoko bwa SPC 165B rukoranye ubuhanga bwo guhindagurika, rugatanga ububasha bwo gukata mu bwoko butandukanye haba mu mu bunini ndtse no mu mfuruka zitandukanye. Urukoresha ashobora guhindura imiterere yarwo kugira ngo abashe gukata inyama zicyenewe bigafasha gokora inyama zifuzwa.

    Uru rucyero rukoreshwa cyane mu mabagiro, aho bagurishiriza inyama, ndetse no mu bikoni aho bategurira inyama za Brisket. Rufite imbaraga, rukata neza, kandi no kurukoresha birororshye bituma ruba igikoresho ntagereranywa mu gutunganya brisket.


    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko uru rucyero rutunganya inyama z'ingurube rwo mu bwoko bwa SPC 165B rukoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwarukoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi urucyero rwakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko. 



    • Rukata brisket y'ingurube neza kandi vuba
    • Rukoreshwa imirimo itanukanye kandi ruroshye - Umuntu umwe ashonora gutunganya brisket 250 ku isaha
    • Rufite Imbaraga - Moteri ikora neza ikoresha imbaraga z'umwuka ifite imbaraga nyinshi igatuma hakoreshwa amafaranga make. 
    • Rufite imbaraga  nyinshi zirufasha mu mirimo itoroshye mu kazi ko gutunganya inyama. 
    • Rukozwe mu byuma bya steel yatunganijwe na aluminium kugirango ruhorane isuku.
    • Rwujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka. Rwemewe na USDA ndetse na CE
  • Motor Power 0.85 hp 630 W
    Operating Pressure  90 psi 6.2 bar
    Air Consumption 27.3 ft3 / min 0.77m3 / min
    Cut Speed  1775 rpm
    Control Handle Single Trigger Pneumatic
    Blade Diameter 6.5 in 165 mm 
    Cutting Depth (maximum) 2.0 in   50.8 mm
    Overall Length  16.5 in 419 mm
    Weight  5.85 lbs 2.65 kg
    Vibration                  122 dB 1.26 m/sec2
    Noise (one meter from tool)  88 dB

     

bottom of page