top of page
Circular Jowl Saw Model SPC 165J

Circular Jowl Saw Model SPC 165J

  • Urucyero rwo mu bwoko bwa SPC 165J ni igikoresho kabuhariwe mu bikorwa byo gukata no kureshyeshya inyama mu bikorwa by'ububazi. Uru rucyero rumeze nk'uruziga rukata neza, ibintu bireshya, bigatuma ruba igikoresho cy'ingenzi ku babazi, abatunganya inyama, ndse no mu bikoni. 


    Uru rucyero rukozwe mu byuma bikomeye kandi biramba birufasha gukora igihe kirekire mu mirimo yo gutunganya inyama. Rufite moteri ikora neza kandi ifite imbaraga nyinshi zirrufasha gukata neza kandi mu buryo bumeze kimwe. 


    Amenyo y'uru rucyero rwo mu bwoko bwa SPC 165J yakorewe gukoreshwa mu bikorwa byo gukata amajigo. Ubusanzwe uru rucyero rufite amenyo manini kugirango rukate mu nyama zitsindagiye no mu binure byo mu majigo. Inzembe zikata zikozwe mu byuma bikomeye cyane nka steel yatunganijwe bigatanga icyizere cyo kuramba, gukomera, ndetse no gukurikiza amategeko n'amabwiriza mu kurinda impanuka. 


    Urucyero rwo muri ubu bwoko, rukoze ku buryo kurukoresha byoroshye kandi rukanarinda impanuka urukoresha. Akenshi ruba rufite aho gufata hakoze neza ndetse b'ibicye byo kurugenzura bifasha urukoresha gufata agakomeza mu gihe cyo gukata. Rufite kandi uburyo butandukanye bwo gukumira impanuka nko gutwikira amenyo akata, amabuto aruzimya byihuse, bifasha kurinda umutekando w'urukoresha. 


    Urucyero rwo mu bwoko bwa SPC 165J rukoranye ubuhanga bwo guhindagurika, rugatanga ububasha bwo gukata mu bwoko butandukanye haba mu mu bunini ndtse no mu mfuruka zitandukanye. Urukoresha ashobora guhindura imiterere yarwo kugira ngo abashe gukata inyama zicyenewe bigafasha gokora inyama zifuzwa.

    Uru rucyero rukoreshwa cyane aho bacuruza inyama, mu mabagiro, ndetse no mu bikoni aho natunganiriza inyama z'ingurube. Uko rukoze, ubushobozi bwo gukata inyama ziri kuri gahunda, ndetse n'ukuntu rudapfa vuba bituma ruba igikoresho ntagereranywa mu gutunganya neza inyama z'ingurube. 


    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko uru rucyero rutunganya inyama z'ingurube rwo mu bwoko bwa SPC 165J rukoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwarukoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi urucyero rwakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.


    • SPC 165J ikwiranye no gukata no gutunganya amajimbiri y'ingurube. 
    • Uru rucyero rubasha gutunganya ingurube 1200 ku isaha
    • Ntabwo ruremereye kandi rukoreshwa mu buryo bwinshi butandukanye - Urukoresha ashobora kwifasha ingurube yaba imanitse cyangwa iri ku meza.
    • Rugabanya umunaniro ku muntu urukoresha
    • Rufite aho umwuka usohokera ku gice cy'inyuma kandi rukozwe mu bikoresho bitangiriza kugira ngo ruhorane isuku.
    • Rufite amaferi afunga vuba urwembe rukata
    • Rwujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.
  • Motor Power 0.85 hp 630 W
    Operating Pressure  90 psi 6.2 bar
    Air Consumption 27.3 ft3 / min 0.77m3 / min
    Cut Speed  1775 rpm
    Control Handle Single Trigger Pneumatic
    Blade Diameter 6.5 in 165 mm 
    Cutting Depth (maximum) 2.0 in   50.8 mm
    Overall Length  16.5 in 419 mm
    Weight  5.85 lbs 2.65 kg
    Vibration                  122 dB 1.26 m/sec2
    Noise (one meter from tool)  88 dB

     

bottom of page