top of page
Continuous Vacuum Packaging Machine

Continuous Vacuum Packaging Machine

  • Imashini ikoresha vacuum/umwuka mu gufunga/gupakira mu buryo budahaze ni igikoresho kabuhariwe mu mirimo yo gupakira idahagaze kandi yikoresha. Ikoreshwa cyane mu mirimo yo gutunganya ibiribwa, mu nganda, n'ahandi hose bafunga ibicuruzwa ku buryo bigumana umwimerere kandi bikamara igihe mu bubiko. 

  • Ibiranga n'ibigize imashini y'umwuka ipakira/ifunga umwuka idahagaze:


    • Uburyo bwo gutwara Ibicuruzwa: Iyi mashini ifite uburyo bwo gutwara ibintu bukoreshwa mu guha ibicuruzuwa iyi mashini mu buryo budahagarara igihe iri gupakira. Ubu buryo bwo gutwara ibicuruzwa mu buryo budahinduka kandi bwateganijwe. 
    • Icyumba cy'umwuka: icyumba cy'umwuka ni ahantu hapfundikiye aho ibikorwa byo gupakira bikorerwa. Gikozwe ku buryo nta mwuka winjira cyangwa ngo usohoke iyo umwuka uri kuvanwa mu mapaki no mu bicuruzwa. 
    • Uburyo bwo gufunga: Iyi mashini ifite uburyo bwo gufunga ikoresha iyo umwuka umaze kuvanwa mu mapaki. Ibi bigerwaho hakoreshejwe uburyo bw'ubushyuhe cyangwa ubundi buryo bitewe n'uko imashini ikozwe. 

    • Ipompe Ikurura Umwuka: Ipompe ikurura umwuka ikoresshwa mu gukura umwuka mu mapaki ikanarinda umwuka uturutse hanze kwinjira ari byo bicyenewe mu gufunga amapaki. Iyi pompe ikurura umwuka iwuvana mu bicyuruzwa no mu mapaki. 
    • Aho bagenzurira: Iyi mashini ifite aho kugenzurira hafasha ababishinzwe kugena imikorere yayo nk'igihe imara ikurura umwuka, ubushyuhe ifungisha, umuvuduko wa sisteme itwara ibicuruzwa, n'ibindi ikoresha mu gufunga. Ibi bituma ifunga nk'uko byateganijwe kandi igafunga amapaki angana. 
    • Ibyumviro n'Ibiyifasha Gukumira Impanuka: Imashini zikoresha umwuka mu gupakira zidahagaze zifite ibyumviro n'ibindi bizifasha kurwanya impanuka kugira ngo zikore neza kandi ntizitere impanuka. Muri ibyo hashobora kubamo ibyumviro bimenya aho ibicuruzwa n'amapaki biri, amabuto yo kuzizimya, ndetse n'uburyo bwo kuyifunga. 
    • Ikoreshwa Ibintu Bitandukanye kandi no mu buryo bwihariye: Hari imashini zifunga zikoresheje umwuka zidahagaze zitanga ubwisanzure muu gupakira ibicuruzwa bitandukanye. Zishobora kuba zifite uburyo bwo gutwara ibicuruzwa buhindurirwa umuvuduko, amahitamo mu gufunga ibikoresho bitandukanye, imikorere ihindurwa kugira ngo ibashe kwakira ingano n'ubwoko bitandukanye. 
    • Iraramba kandi Igira Isuku: Imashini ipakira mu buryo budahagarara ikoresheje umwuka ubusanzwe zikozwe mu bikoresho bikomeye nka steel yatunganijwe kugira ngo ibashe guhangana n'akazi ikora idahagarara. Zikozwe mu buryo isuku n'isukura byoroshye kugira ngo isuku icyenerwa mu gupakira ibiribwa ikurikizwa. 

    Imashini zikiresha umwuka mu gupakira zifite inyungu zitandukanyi harimo kurinda ibicuruzwa, kongera igihe bizamara mu bubiko, no kurinda ibibyangiza. Zikoreshwa cyane mu gupakira ibiribwa harimo nk'inyama, inkoko, amafi, n'ibindi biribwa byangirika. Iyo ikuyemo umwuka ikanafunika ibiribwa, izi mashini zifasha mu kurinda ibicuruzwa kwangirika, ikarinda ubuziranenge, kandi ikarinda ibyangiza ibicuruzwa bituruka hanze. 

bottom of page