top of page
Doner Table

Doner Table

  • Aya meza azwi nk'ameza ya brochette, ni igikoresho kidasanzwe gikoreshwa mu gutegura inyama zitandukanye. Akora neza mu bikorwa byo gukata inyama, gutunga ku mishito, no kwegeranya ibindi birungo bikoreshwa mu gutegura inyama

  • Ibiranga n'ibigize Ameza Yo Gutunganirizaho Inyama: 


    • Akozwe mu Cyuma cya Steel yatunganijwe: Ameza yo gutunganirizaho inyama akozwe mu cyuma cya steel yatunganijwe bigatuma aramba, agasukurika byoroshye, kandi akanarwanya kwangirika n'umugese. Ibi biyafasha kuramba, no gusukurika aho batunganiriza ibiribwa.

    • Ifite Cyuma Cyizengurutsa: Mo hagati ku meza harimo icyuma gishinze cyizengurutsa ari cyo kijyaho inyama zamaze gusigwa ibirungo ndetse zikanahatekerwa. Icyi cyuma gishinze gishobora gukoreshwa n'amashanyarazi cyangwa intoki bigafasha mu guteka gahoro kandi inyama zigashya muburyo bungana. 
    • Ibice bishyushya: Ameza atunganirizwaho inyama akenshi aba afite ibice bitanga ubushyuhe ku nyama zitunzwe kuri cya cyuma gishinze mo hagati kugirango zigume zishyushye mu gihe cyo kurikata no kuzigabura. Ibi bice bishyushya bishobora kuba biri hasi, hejuru, cyangwa ku mpanse zose betewe n'uko ameza akoze.
    • Igice Gikata: Ameza atunganirizwago inyama aba afite aho batereka inyama zimaze gutunganwa. Icyuma gikata gikoreshwa mu gukata uduce duto tw'inyama zihiye kizivana ku cyuma zishinzeho cyizengurutsa bigatanga inyama zikase ku buryo buringaniye.  
    • Aho batunganiziza n'Ibisorori: Aya meza afite umwanya wo gutunganyirizamo inyama ndetse n'ibisorozi byo gushyiramo ibirungo nk'imboga, isosi, n'ibindi birungo ku mpande z'icyuma cyizengurutsa. Ibi bice bifasha mu gushyira ibirungo ku murongo no kubigeraho byoroshye mu gihe cyo gukora imishito. 
    • Sistemu Ifata Ibinure: Kubera inyama ziri ku mushito zisohora ibinure mu gihe ziri gushya, aya meza akenshi aba afite sisteme zifata zibifata. Iyi sisteme yegeranya ibinure n'isosi bishoka bikarinda kwiyegeranya no kwanduza aho gukorera. 
    • Aho gucanira: Hari ameza aba yarakoranywe n'aho kuyacanira kugira ngo aho gutunganiriza inyama habone neza. Ibi bifasha mu gukata inyama zifite ingano yifuzwa ndetse no kwegeranya ibirungo neza.
    • Ameza yo gutunganyirizaho inyama ikoranywe ubuhanga bufasha mu gutegura no kugabura imishito itanga ahantu habugenewe ho gukorera hafite ibikoresho n'ibyangombwa byose. Aya meza akoreshwa cyane mu ma restora, aho bategura ibiryo, n'abagabura mu birori bakora ibiribwa byo mu burasirazuba bwo hagati no muri mediterane. Uko aya meza akozwe n'uko akoreshwa bishobora kuba bitandukanye, ni ngombwa guhitamo igendanye n'ibyo ushaka gukora ngo mu ngango, ubushobozi, n'imikorere yayo. 
bottom of page