top of page
Double Chamber Vacuum Packaging Machine

Double Chamber Vacuum Packaging Machine

  • Imashini ifite ibyumba bibiri by'umwuka  ikoreshwa mu gupakira/gufunga ni imwe mu mashini zikoresha umwuka/vacuum mu bucuruzi no mu nganda mu bijya no gupakira. Ikoreshwa cyane mu mirimo y'ubucuruzi bw'ibiribwa mu gufunga ibiribwa byangirika vuba nk'inyama, inkoko, amafi, imboga, n'imbuto.

  • Ibiranga n'ibigize imashini y'umwuka ipakira/ifunga ifite ibyumba by'umwuka bibiri:


    • Ibyumba Bibiri: Nk'uko izina ribigaragaza,  iyi mashini ifite ibyumba by'umwuka bibiri bitandukanye. Ibi bituma imirimo yo gupakira ikorerwa mu cyumba cyimwe mu gihe ibindi bicuruzwa bitunganirizwa mu cyindi nta guhagarara. Ibi bituma imirimo yihuta kandi n'umusaruro ukiyongera.

    • Icyumba Cy'umwuka: Buri cyumba ni igice gipfundikiye aho imirimo yo gufunga/gupakira ibera. Ibi byumba bigizwe n'ibyuma bifunga amapaki bifunga neza ipaki ibicuruzwa bifunzwemo. 

    • Uburyo bwo Gufunga: Imashini ikoresha ikorana buhanga ry'ubushyuhe mu gukora umufuniko ukomeye kandi utemerera umwuka kwinjira mu ipaki. Ibi byuma bipfundikira bikoresha ubushyuhe n'imbaraga mu kuyaza imitwe y'icyo ibicuruzwa bifunzwemo, bigafunga mu buryo bwizewe. 
    • Ipompe Ikurura Umwuka: Iyi pompe ikoreshwa mu gukurura umwuka iwuvana mu mapaki kuburyo nta mwuka usigaramo. Ipompe itanga imbaraga zikurura umwuka, ikagabanya umwuka wa oxygene mu ipaki bikongera igihe ibicuruzwa bizamara mu bubiko. 
    • Aho Imashini Igenzurirwa: Iyi mashini ifite aho igenzurirwa hororezera abashinzwe kuyigenzura. Ifasha ababishinzwe guhindura bimwe mu bitima ikora neza nk'ingano yumwuka ikurura, igihe ifata ifunga, ubushyuhe, n'ibindi bijyanye no gufunga. Ibi bitanga ubwisanzure mu kugenzura imirimo yo gupakira. 
    • Ibiyifasha Gukumira Impanuka: Imashini y'ibyumba bibiri ifunga ikoresheje umwuka ikoranywe ubuhanga bwo kurinda impanuka kugira ngo ifashe abayikoresha kwirinda impanuka. Ibi bishobora kubamo amabuto ayifunga vuba, ibyumviro bifashaka kumenya aho amapaki ndetse n'ibicuruzwa biherereye. 

    • Ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye: Iyi mashini ikozwe ku buryo ibasha gukora mu gupakira karibo idikapo n'udusorori twabugenewe, ikanakira ibintu bikwezwe mu buryo butandukanye kandi binafite ubunini butandukanye. Har n'ubwoko bw'imashini zishobora gufunga/gupakira mu buryoo bwihariye bitewe n'ibikenewe. 
    • Iraramba kandi Igira Isuku: Imashini z'ibyumba bibiri zifunga zikoresheje umwuka ubusanzwe zikozwe mu bikoresho bikomeye nka steel yatunganijwe kugira ngo birambe kandi kuzisukura byorohe. Zikozwe ku buryo zuzuza ibisabwa ku isuku ahatunganirizwa ibiribwa. 

    Imashini y'ibyumba bibiri ifunga ikoresheje umwuka zigira imimaro myinshi harimo gupakira vuba, kongera iminsi ibiribwa bimara mu bubiko, bikabirinda kubora, bigafasha ibicuruzwa kugaragara neza, kandi bikanongera ubuziranenge bw'ibiribwa. Ikoresha uburyo bwo gukuramo umwuka mu bicuruzwa bikabirinda kubora, bikanagumana umwimerere, kandi bikanarinda ibyangiza biturutse hanze kwinjira mu mapaki. Izi mashini zikoreshwa cyane mu bikoni, ahatunganirizwa ibiribwa, amazu y'ubucuruzi, n'ubundi bucuruzi bw'ibiribwa aho gukora neza n'isuku mu mipakirire ari ingenzi. 

bottom of page