Urucyero rutunganya Brisket z'ingurube rukoresheje umuriro w'amashanyarazi ni igikoresho gifite imbaraga gikoreshwa mu mazu atunganyirizwamo inyama. Uru rucyero rwakorewe by'umwihariko gukata igufa ryo muri brisket y'ingurube neza kandi vuba mu mirimo yo gutunganya inyama.
Uru rucyero rukozwe mu bikoresho bikomeye nka steel yatunganijwe n'aluminium ari byo iruha gukomera, kuramba, no kurwanya umugese. Imashini ikozwe ku buryo ikora neza, idasakuza, kandi itanatitira, bikayifasha kuba igikoresho kirinda impanuka ndetse kitanabangama.
Amanyo y'uru rucyero aratyaye kandi araramba bikaba ari byo birufasha gukata ingurube ku buryo bworoshye, kandi neza. Iyi mashini kandi ikozwe kuburyo kuyisukura byoroshye bigatuma ihorana isuku kandi ikora neza.
Uru rucyero rukoresha imbaraga z'amashanyarazi rukoranywe ubuhanga bwo gukumira impanuka ndetse n'ibyumviro birufasha kwizimya igihe rwumvise icyintu rutagomba gukata mu rwego rwo kubungabunga umutekano w'urukoresha no kurwanya immpanuka.
Uru rucyero rokozwe ku buryo rukoresha umuriro mucye kuko moteri yarwo ikoranye ububasha bwo kugira imbaraga kandi idakoresheje umuriro mwinshi, bigatuma iba igikoresho gihendutse mu mazu atunganirizwamo inyama.
Muri macye, urucyero rwa Jarvis rutunganya Brisket ni inyongera y'ingirakamaro mu mazu atunganyiriwamo inyama z'ingurube kuko rwongera umusaruro kandi rugakurikiza amategeko n'amabwiriza mu isuku, isukura ndetse no gukumira impanuka. Ni kimwe mu bigaragaza ukuntu uruganda rwa Jarvis rwiyemeje gukora ibikoresho byihariye kandi bikora neza mu mazu atunganyirizwamo inyama.
- HBS-2E ifite amenyo akata areshya na 76mm (3-in) bituma ikata Brisket neza kandi yihuse.
- Ifite moteri itwikirize ifite imbaraga zingana na 2.25 hp iyifasha gukora neza
- Muri risange ni ngufi kandi ifite aho bafata hahindurwa kugirango uyikoresha yisanzure.
- Amaferi ya moteri akoresha umuriro
- Ifite inyuma hanyerera bikoroshya isuku n'isukura.
- Ifite ubushobozi bwo kutemerera uyikoresha kuyishumika ngo yikoreshe mu rwego rwo kurwanya impanuka
- Yujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.