top of page
Electric Hog Brisket Saw Model HBS-2E

Electric Hog Brisket Saw Model HBS-2E

  • Urucyero rukoresha imbaraga z'amashanyarazi yo mu bwoko bwa HBS-2E ni igikoresho gifite imbaraga kandi cyizewe mu gukata neza inyama za Brisket aho batunganyiriza inyama ndetse n'aho bazicururiza. Uru rucyero rukoresha imbaraga z'amashanyarazi ni igisubizo cyizewe kandi kirwanya impanuka mu gutunganya no kureshyeshya inyama za brisket byongera umusaruro bikanatanga inyama mu buryo bumeze kimwe. 

    Uru rucyero rwa HBS-2E rukoze mu bikoresho bikomeye kandi runafite moteri ifite imbaraga nyinshi zo gukata zirufasha gukata  mu nyama itsindagiye. Uru ni urucyero rufite amenyo akozwe muri steel yatunganijwe yagenewe gukata mu nyama mu buryo busukuye kandi rutayoba. 


    Kuba uru rucyero rwa HBS-2E rukoresha imbaraga z'amashanyarazi bifite inyungu zitandukanye. Bitima abantu badakoresha intoki n'ibyuma bikabanya umunaniro ndeste bikanongera umusaruro. Ubushobozi bw'uru rucyero bwo gukoresha amashanyarazi buruha ububasha bwo gukoresha imbaraga zingana mu gukata bigatuma brisket ziba zimeze kimwe. 


    Urucyero rwa HBS-2E ibirugize byorohereza urukoresha kandi bikanakumira impanuka. Ubusanzwe rufite aho bafata hakoze mu buryo bwiza bifasha urukoresha gufata akomeje mu gihe cyo kurukoresha. Rufite Ibirufasha gukumira impanuka nk'ibitwikira inzembe zikata ndetse na buto iruzimya vuba mu rwego rwo kubungabunga umutekano w'urukoresha no kurinda impanuka. 


    urucyero rutunganya Brisket rwa HBS-2E rukoreshwa mu gukata brisket zitandukanye mu ngano no mumubyimba. Rufite ubushobozi bwo guhindurwa mu ndeshyo n'infuruka bituma urukoresha akata agendeye ku bisabwa ku nyama zicyenewe. ubu bushobozi bwo guhindagurika bw'uru rucyero bufashamu gukatira ku rugero kandi mu buryo bumeze kimwe bikongera umusaruro n'ubuziranenge. 

    Uru rucyero rukoreshwa cyane mu mazu atunganirizwamo inyama, aho bazicuruza, ndetse n'ahandi bakora ibijyanye no gutunganya Brisket. Rurakomeye, moteri yarwo ifite imbaraga, kandi no kurukoresha biroroshye ari nabyo birugira igikoresho cy'ingenzi mu mirimo yo gutunganya inyama neza. 

    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko iyi mashini itunganya Brisket y'ingurube yo mu bwoko bwa HBS-2E ikoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwayikoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi imashini yakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.



    • HBS-2E ifite amenyo akata areshya na 76mm (3-in) bituma ikata Brisket neza kandi yihuse. 
    • Ifite moteri itwikirize ifite imbaraga zingana na 2.25 hp iyifasha gukora neza
    • Muri risange ni ngufi kandi ifite aho bafata hahindurwa kugirango uyikoresha yisanzure.
    • Amaferi ya moteri akoresha umuriro
    • Ifite inyuma hanyerera bikoroshya isuku n'isukura.
    • Ifite ubushobozi bwo kutemerera uyikoresha kuyishumika ngo yikoreshe mu rwego rwo kurwanya impanuka
    • Yujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.
  • Motor Power 2.25 hp 1700 W
    Operating Voltage  380 / 42 V, 3 phase, 50 Hz575 / 460 / 230 / 208 V, 3 phase, 60 Hz

    Blade Speed

    50 Hz Models 

    60 Hz Models 

     

     

    1025 rpm

    1200 rpm 

    Control Handles Dual Anti-tie Down Electric
    Brake  Electric 
    Blade Diameter  9.0 in 229 mm
    Cutting Depth (maximum) 3.0 in 76 mm
    Overall Length  27 in 686 mm
    Weight  40 lbs 18.1 kg
bottom of page