top of page
Frozen Meat Cutter

Frozen Meat Cutter

  • Imashini ikata inyama zakonjeshejwe ni igikoresho kabuhariwe gikoreshwa mu gukata neza inyama zabaye urubura. Ikozwe mu buryo ishobora guhangana n'imirimo itoroshye ikoreshwa yo gukata inyama zahindutse urubura kuko ziba zikomeye cyane ugereranije n'inyama zikibagwa. 

  • Inyungu n'ibiranga imashini ikata inyama zakonjeshejwe mu gutunganya inyama:

    • Imbara zo Gukata: Imashini zikata inyama zakonjeshejwe zifite moteri zifite imbaraga n'inzembe zityaye zakorewe by'umwihariko gukata inyama zikonje mu buryo bworoshye. Zishobora gukata neza kandi vuba inyama nini yyakonjeshejwe kandi ntiyangize aho ikata. 
    • Ikata ahagenwe kandi igakata mu buryo bumeze kimwe: Izi mashini zikata zitayoba kandi zigakata mu buryo bumeze cyimwe, igatanga inyama zimeze kimwe kandi zingana mu bunini. Ibi bigira umumaro cyane cyane ahantu bacyenera gukora inyama zingana mu byo guteka cgangwa gupakira. 
    • Ikumira Impanuka: Imashini zikata inyama zakonjeshejwe zikoranywe ubuhanga bwo kurinda impanuka abazikoresha. Akenshi ziba zipfutse neza kandi zinafite ibindi bice bizifasha kurinda impanuka. 
    • Ikora Vuba: izi mashini zifite umuvuduko munini kandi zikora vuba bigafasha gukata vuba kandi mu buryo bungana mu gutunganya inyama zakinjeshejwe. Ibi bifasha kongera umusaruro no kugabanya igihe cyo gutunganya inyama mu mabagiro. 
    • Itunganya Inyama zitandukanye: Imashini ikata inyama zakonjeshejwe ishobora gukata inyama z'amatungo atandukanye harimo inka, ingurube, inkoko, ndetse n'izo mu mazi. Ishobora gukoreshwa mu gukata ubwoko butandukanye nka steaks (iroti), inyama zimeze nka kare, indende, cyangwa iziseye.
    • Ziraramba: Imashini zikata inyama zakonjeshejwe zikozwe mu bikoresho biramba nka steel yatunganijwe kugira ngo zibashe guhangana n'akazi katoroshye mu matunganirizo y'inyama. Zakorewe guhangana n'ibintu bikomeye kandi zishobora kwihanganira imirimo icyenewe mu gukata inyama zakinjeshejwe buri munsi. 
    • Kuyitaho Biroroshye: izi mashini zikata inyama zakonjeshejwe kuzitaho no kuzisukura biroroshye. Akenshi ziba zifite ibice bibasha kuvamo, gutandukanywa, no gusukurwa mu buryo bworoshye bigatanga isuku ihagije. 
bottom of page