Urucyero Rusatura rwa H080: Ni imashini ikora neza yagenewe gukoreshwa mu mabagiro by'umwihariko mu gutunganya inyama z'ingurube. Uru rucyero rwakorewe by'umwihariko gusatura ingurube mo kabiri cyangwa kane kugirango zitunganywe neza kandi vuba.
Urucyero rwa H080 rukozwe mu byuma bikomeye nka steel yatunganijwe, bigatuma ruramba kandi ntirurware umugese. Moteri yarwo ikozwe ku buryo ikora neza kandi nta rusaku ari nabyo bituma ruba igikoresho ntagereranywa.
Amenyo y'uru rucyero aratyaye kandi araramba bikarufasha gukata ingurube byoroshye kandi ku buryo bugororotse. Rukozwe kandi ku buryo kurusukura no kurwitaho byoroha bikarufasha gukora neza no kugira isuku.
Urucyero rwa H080 rukoranywe ubuhanga bwo gukumira impanuka harimo ibirinda inzembe/amenyo akata, n'ibyumviro birufasha kwizimya iyo ruhuye n'icyintu cyitagomba gukatwa bigatuma umutekano w'uyikoresha winyongera mu kurinda impanuka.
Muri make, urucyero rwa Jarvis H080 ni igikoresho ntagereranywa mu mitunganirize y'inyama z'ingurube mu kongera umusaruro kandi hanabungwabungwa isuku n'umutekano. Ni kimwe mu bihamya ubushake n'ubwitange bwa Jarvis mu gukora ibikoresho byihariye mu bikorwa byo gutunganya inyama.