Imashini ya Jarvis Ikata imitwe y'amatungo ikozwe mu byuma bikomeye nka steel yatunganijwe, aribyo biyifasha kuramba no kurwanya kwangizwa n'umugese. Iyi mashini ikozwe mu buryo buyifasha gukora neza, idasakuza, itanatigita bigafasha gukumira impanuka, no kutabangama mu gihe iri gukora.
Iyi mashini yakoranywe ubuhanga bwo gukumira impanuka ndetse no kongera isuku kuko ikozwe ku buryo ipfutse neza yose, bikarinda ikwirakwizwa ry'udukoko dutera indwara. Ifite kandi n'ibyiyumviro byo gukumira impanuka biyifasha kwizimya iyo bibonye ikintu kitagomba gukatwa ari nbyo bifasha kongera umutekano w'uyikoresha.
Imashini ya Jarvis ikata imitwe y'amatungo ikozwe ku buryo kurikoresha byoroha kandi bigafasha gukora neza kandi vuba imirimo yo gutunganya matungo. Ni inyongera y'ingirakamaro mu mazu atunganirizwamo inyama kuko yoroshya imikorere, ikongera umusaruro, ndetse ikanakurikiza amategeko n'amabwiriza mu bigendanye n'ukuko no kurwanya impanuka.
Muri macye, imashini ya Jarvis ikata imitwe ni igikoresho gishya kandi gikora neza kerekana uburyo uruganda rwa Jarvis rwiyemeje gukora ibikoresho by'akataraboneka mu nijyanye no gutunganya inyama. Ni igikoresho cyangombwa mu mazu atunganirizwamo inyama z'ingurube bifasha mu gukuraho imitwe vuba kandi neza mu buryo bwa kimuntu kkandi hanakurikizwa amategeko n'amabwiriza mu bijyanye n'isuku no gukumira impanuka.
3HD ikura umutwe ku nka, ingurube, ndetse n'inka byihuse.
- Ikora Vuba: Umuntu umwe ashobora gutunganya ingurube 1200 ku isaha.
- Ikozwe mu buryo itabangamira na gato uyikoresha
- Ikozwe mu bikoresho bikomeye harimo nk'icyuma cya steel yatunganijwe n'akuma kamwe kayifatanyije kugirango kuyitaho ndese no kuyisukura byorohe.
- ijyamo amavuta kugirango irambe kandi ikore nta mbogamizi.
- Ifite ubushobozi butemerera uyikoresha kuyizirika ngo yikoreshe mu rwego rwo gukumira impanuka.
- Yujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.