top of page
Hog Aitch Bone Cutter

Hog Aitch Bone Cutter

  • Imashini ikata igufa rinini ryo mu ku guru ni igikoresho kabuhariwe gikoreshwa mu gutunganya inyama mu gihe cyo gukuramo igufa ryo mu itako ry'inka. Iri gufa rizwi nk'igufa ryo mu mayunguyungu, riherereye mu gice cy'inyuma kandi kurikuramo ntabwo byoroshye. 


    Iyi mashini ikata igufa ryo mu itako ikoranywe ubuhanga bwo gutandukanya igufa ryo mu itako n'inyama zirikikije. Ubusanzwe ikozwe mu bikoresho bikomeye, biramba, ifite ubryo bwo gukata bufasha koroshya akazi. 


    Inzembe zikata z'iyi mashini zakorewe by'umwihariko gukata mu magufa akomeye no kuyatandukanya n'inyama ziyafashe. Amenyo akata aratyaye kandi arakomeye biyifa gukata no gukuramo amagufa neza.


    Iyi mashini igira akamaro kenshi gatandukanye mu bikorwa byo gutunganya inyama. Ifasha mu gukora igihe n'imbaraga nke ugereraniye n'ukoresha intoki, bigatuma akazi kihuta kandi bikongera umusaruro. Ikindi kandi, ifasha mu gongera ubuziranenye bw'inyama kuko iba yavanyemo igufa rigorana cyane kurikuzamo intoki. 


    Imashini ikuramo igufa ryo mu kuguru ikoreshwa cyane mu mabagiro, aho batunganiriza inyama, n'ahandi hose bakunganya inyama z'inka. Ni igikoresho cy'ingenzi ku bantu babaga inka kuko ibafasha gukuramo igufa ryo mu mayunguyungu kandi inyama zirikikije zikagumana umwimerere wazo.

    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko iyi mashini ikuramo igufa ryo mu mayunguyungu ikoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwayikoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi imashini yaakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.


    • Ikuramo igufa ry'inka ryo mu mayunguyungu neza kandi bitavunanye.
    • Iyi mashini itanga umusaruro munini ifasha umuntu umwe kuba yakuramo iri gufa mu nka 1200 ku isaha.
    • Iifite imbaraga, ntabwo iremereye, kandi uyikoresha abasha kwisanzura - Umuntu uyikoresha ntabwo ananirwa ugereranije n'ukoresha icyuma mu gukuramo iri gufa.
    • Irwanya umwanda uterwa no kwibeshya ugakata urura runini  mu gihe cyo gukuramo iri gufa.
    • Ikozzwe mu cyuma gikomeye cya steel yatunganijwe kugira ngo irambe kandi ikore nta mbogamizi.
    • Ifite butemerera uyikoresha kuyizirika ngoo yikoreshe mu rwego rwo kurwanya impanuka.
    • Yujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.
  • Cutting Force 1400 lbf 6.2 kN 
    Cutting Cycle Timeat 5 gal / min or 18.9 L / min 0.875 sec
    Control Handles  Pneumatic Dual Anti-tie Down50 psi 3.4 bar
    Blade Opening 2.5 in 63.5 mm 
    Overall Length 30.5 in 775 mm
    Weight 28 lbs 12.7 kg

     

bottom of page