Imashini ikoreshwa mu gutunganya amara yo mu bwoko bwa VC ni igikoresho kabuhariwe gikoreshwa mu gushyira amara aho agomba gupakirwa aho batunganiriza inyama. Ubu buryo bukora neza kandi bukongera isuku mu gufunga inyama bigatanga umutekano n'ubuziranenge aho batunganyiriza inyama.
Imashini itunganya inyama zo munda ya VC ifite uburyo bwo gushyiramo inyama ndeste n'uburyo bwo gufunga icyo zipakiyemo. Umutwe upakira ushinzwe gushyira inyama mu cyo zigomba gupacyirwamo/gufungwamo (ukozwe mu bintu biribwa). Uburyo bwo gufunga/gupfundikira bukozwe ku buryo burwanya inyama zimeneka ndetse n'umwanda winjiramo.
Iyi mashini ikozwe mu buryo kuyikoresha byoroshye bigafasha abayikoresha gutereka neza ibyo inyama zifungwamo. Ishobora guhindagurwa kuburyo ibasha gukorana n'amapaki afite ingano zitandukanye kugirango uyikresha yizere neza ko ibyo afunga bingana. Uburyo bwo gufunga buhita bwifungura iyo inyama zimaze kugera mi ipaki kugirango ifunge neza.
Iyi mashini kandi ikoranywe ubuhanga bworohereza uyikoresha kugirango yirinde impanuka. Aho bafata ndetse n'ahafasha kuyigenzura hakoranywe ubuhanga bifasha gukora neza kandi itabangamye. ifite kandi uburyo butandukanye bwo gukumira impanuka mu kubungabunga umutekano w'uyikoresha.
Iyi sisteme ikoreshwa cyane aho batunganya inyama by'umwihariko aho bakora sausage n'ibindi bikorwa mu nyama. Ifasha mu kuringda ubuziranenge n'umwimerere w'inyama ibuza umwuka n'ibyokere kwinjira mu mapaki bikaba byakwangiza icyanga, isura, ndetse bikagabanya n'igihe inyama zizamara mu bubiko.
Iyo mu bwoko bwa VC ikora akazi ko gupakira no gufunga neza ikoresheje igihe gito, ndeste ikanagabanya abakozi mu kazi. Itanga icyizere cyo gukora akazi mu mujyo umwe kandi ntitenguhe uyikoresha bikagira akamaro ko gukora vuba kandi ikongera umusaruro aho ikoreshwa.
Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko iyi mashini itunganya inyama zo munda ikoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwayikoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi imashini yaakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.
- Ikata inyama zo munda (zingaro) neza kandi vuba
- Ikora Vuba - Umuntu umwe ashobora gutunganya inyama zo munda z'inka 1200 ku isaha.
- Kuyikoresha biroroshye, ntabwo igombera umukozi ufite uburambe buhambaye.
- Ntabwo iremereye kandi uyikoresha aba yisanzunyuze bikamufasha konera umusaruro.
- Yongera umusaruro - Kubera ifite inzembe zikata zabugenewe inyama zisigara ku itungo ntihagire isizigara ku mara.
- Ifunga/Ipakira ku rwego rwo hejuru - Ntabwo yangiza icyo inyama zifunzemo
- Inzembe zayo zikozwe muri steel yatunganijwe inongererwa imbaraga kugira ngo irambe.