top of page
Hydraulic Circular Saw

Hydraulic Circular Saw

  • Urucyeru rumeze nk'uruziga rukoresha imbaraga z'amazi ni igikoresho gifite imbaraga nyinshi gikoreshwa mu gukata ibintu bitandukanye nk'aho bakata ibyuma, mu bwubatsi, no mu biti. Ubu bwoko bw'urukero bukoresha imbaraga z'amazi mu gusunika urwembe rukata bikarufasha gukata neza ibintu bitandukanye. 


    Uru rucyero ubusanzwe rugira igisanduku cy'inyuma gikomeye akaba aricyo cyirimo moteri ikoresha imbaraga z'amazi ndetse n'inzembe zikata. Urucyero rufatanye n'aho imbaraga z'amazi zituruka bigatanga imbaraga zicyenewe nko inzembe zizunguze. 


    Urwembe rukata rushobora kuba rukoze mu bikoresho bitandukanye bitewe n'icyo rugomba gukata ruba rufungiye ku rucyero neza rukizengurutsa n'umuvuduko wo hejuru rukabasha gukata. Uko inzembe zikoze n'amenyo yazo bishobora kugira umwihariko bitewe n'icyo rukata twavuga nk'ibiti, ibyuma, cyangwa plastike. 


    Inkero zikoresha imbaraga z'amazi zigira imimaro itandukanye ugereranije n'izindi. Imbaraga z'amazi zituma urucyero rugira imbaraga nyinshi mu gukata, bituma urucyero rukata nta kibazo no mu cyintu kinini. Ikata ahagambiriwe kandi neza bikagabaya amahirwe yo kwangiza kandi n'uyikoresha ntananirwe. 


    Izi nkero zifite uburryo bwo gukumira impanuka nk'igittwikira urwembe rukata, aho uyikoresha agenzurira, kugirango urukoresha akore neza kandi yirinde impanuka. Bumwe mu bwoko bw'izi nkero bushobora kugira ubundi bushobozi nko kugena uko aho rukata hareshya n'imfuruka zitandukaye kugirango rugire imimaro myinshi itandukanye. 


    Uru rucyero rukoresha imbaraga z'amazi rukoreshwa cyane mu gukata amatiyo y'ibyuma, n'amabati mu bikorwa by'ubwubatsi, gukata ibiti mu mashyamba, cyangwa gukata ibiti binini aho babitunganiriza. 

    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko uru rucyero rukoresha imbaraga z'amazi rukoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwarukoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi urucyero rwakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.

    • Urucyero rukoresha umuntu ukoresha akaboko k'imoso cyangwa ak'indyo SHC 140, rufite 38mm (1.5 in) mu burebure rukata cyangwa urwa SHC 165 rufite 51mm (2in) mu burebure rukata zigenewe gukata: 
    • Inyama z'Inka: Gukata igihimba, agatuza, ndetse n'imbavu.
    • Ingurube/Akabenzi: amagugu, urutugu, imbavu, ndetse no gukuramo amagufa
    • Rufite ibiro bicye kandi rukoresha imbaraga z'amazi - Ntabwo rutegwa, nkabwo moteri yizimya, ntirushikana kandi rugira urusaku rucye. 
    • Rukoze neza mu bikoresho bitangirika cyangwa ngo birware umugese kugirango rugire isuku yo hejuru.
    • Rufite uburyo bwo kururinganiza kugirango rukoreshwe neza
    • Rwujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.
  • Models SHC 140 / SHC 165

    Drive   Hydraulic
    Motor Power 2.5 hp1865 W
    Blade Speed at 3.5 gpm  2725 rpm
    Control HandleSingle Trigger Pneumatic

    Blade Diameter

    SHC 140

    SHC 165

     

    5.5 in 

    6.5 in 

     

    140 mm

    165 mm

    Cutting Depth (maximum)

    SHC 140

    SHC 165

     

    1.5 in 
    2.0 in 

     

    38 mm
    51 mm

    Overall Length16.5 in 419 mm
    Weight7 lbs 3.2 kg
bottom of page