Ikoreshwa cyane mu gukuraho uruhu ku nka kandi rukavaho rwose neza rudacitse kandi imashi igomba gukoreshwa hakoreshejwe uburyo bwo gutwara amatungo bwo hejuru, ibindi soma ahakurikira:
Uko ikora: Iyi mashini ikoreshwa n'imbaraga zituruka ku mazi, Uko yubatse, moteri, n'icyuma gikuraho uruhu. Iyo inka imaze gushyirwa aho ivanirwaho uruhu, ukanda buto izamura maze icyuma kivanaho uruhu nacyo cyikajya mu mwanya byose bikoreshejwe n'imbaraga z'amazi. Iyo uruhu rw'inka rumaze kujya ku mashini, ukanda buto imanura, maze ikavanaho uruhu ihereye ku maguru y'inyuma maze icyuma gikuraho uruhu kikamanuka kiruvananho kikagera ku mutwe (Amaguru y'inyuma aba amanitse hehuru kuri sistemu itwara amatungo). Icyuma kimanuka gikuraho uruhu kandi haba hari n'abantu babiri bakoresha ibyuma bavana uruhu kuri cya cyuma cyaruvanye ku itungo.