top of page
Loin and Forequarter Cutter

Loin and Forequarter Cutter

  • Imashini ikata igice cy'imbere n'inyama y'umugongo ni igikoresho kabuhariwe mu mitunganyirize y'inyama gikoranye ubuhanga bwo gukora neza kandi kigakata ahateganijwe by'umwihariko igice cy'imbere ni'gice cy'umugongo ku matungo atandukanye n'inka, ingurube, cyangwa intama.

    Iyi mashini ikata ifite igisanduku cy'inyuma gikomeye kandi inakoresha umuriro mu gukata. Ifite na sisteme itwara inyama izijyana aho zikatirwa gukirango ikomeze ikate idahagaze. Aho ikatira hafite inzembe rityaye zishobora guhindurwa bitewe n'ingano y'inyama igomba gukatwa.


    Iyi mashini ikozwe ku buryo ikoresha imirimo itandukanye bigafasha uyikoresha gukata ingano yifuza bitewe n'inyama zicyenewe. ifite uburyo bworoshye bwo guhindura umuvuduko, ingano y'inyama yacyira, ndetse n'ibindi kugirango ikate inyama zitandukanye bitewe n'izicyenewe. 

    Iyi mashini ifite uburyo bwo gukumira impanuka. Ishobora kugira ibirinda inzembe, ahayifasha kwizimya byihuse, n'uburyo bwo kurinda umuntu uri kuyikoresha. 


    Iyi mashini ikata igice cy'imbere ifasha amabagiro muri gahunda zo gutunganya inyama yikoresheje, ikagabanya gukoreah intoki ikanongera umusaruro. Ifasha mu gukata inyama zingana, zisa neza, kandi ikongera umusaruro. 


    Iyi mashini ikoreshwa cyane aho batunganiriza inyama, bazicuruza, mu bikoni, n'ahandi hacyenerwa gutunganya inyama nyinshi kandi neza. Ifite akamaro by'umwihariko ku bifuza inyama zikase uuko bifuza kuzigurisha, kuzifunga, cyangwa kuzitunganya byisumbuyeho. 

    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko iyi mashini ikata imana nini ikoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwayikoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi imashini yakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.

    • Imashini yo mu bwoko bwa 50CL Ikata vuba kandi neza igihimba n'umugongo w'inka.
    • Ukora Vuba - Umuntu umwe ashobora gukata inka 400 mu isaha.
    • Ikozwe kuburyo yorohereza cyane uyikoresha 
    • Ifite aho bashyira amavuta kugirango irambe kandi ikore neza
    • Ikozwe mu cyuma gikomeye cya steel harimo n'amenyo akata kandi ifatinishijwe n'icyuma cyimwe kugirango igire isuku ku buryo bushoboka. 
    • ifite ibiyifasha kudatuma uyikoresha ayireka ngo yikoreshe mu rwego rwo kuringa impanuka
    • Yujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.
  • DriveElectric-Hydraulic
    Cutting Force44 kN (9900 lb-f)
    Cutting Cycle Time1.6 sec
    Control Handles (Pneumatic Dual Anti-tie Down)3.5 bar (50 psi)
    Blade Opening297 mm (11.7 in)
    Overall Length1219 mm (48 in)
    Weight37.6 kg (83 lbs)

     

bottom of page