top of page
Low Voltage Stimulator

Low Voltage Stimulator

  • Imashini ikoresha umuriro mucye yongera ubuziranenge w'inyama ni igikoresho kabuhariwe gikoreshwa mu kubungabunga inyama z'iroti. Irekura umuriro mucye mu nyama bigafasha kongera ubuziranenge, ubuhehere, ndetse n'ibara ry'inyama. 

    Iyi mashini yakozwe mu buryo irinda impanuka kandi igatunganya amatungo neza irekura umuriro uwanye n'uwateganijwe ntacyo yangije. Ubusanzwe ikoresha umuriro mucye kugira ngo itunganye neza inyama ku buryo bwateganijwe. 

    Iyi mashini ifite uburyo bwo kuyikoresha kugirango umuriro ujye mu itungo. Ifite kandi uburyo uyikoresha ashobora kugabanya cyangwa akongera umuriro bitewe n'ubwoko bw'inyamaswa ndetse n'ikigamijwe kugerwaho. 


    Gucisha umuriro w'amashanyarazi mu nyamaswa bituma inyama zegerana neza bikagira umumaro mu kongera ubuziranenge. bifasha mu gukuramo ibifatanya inyama, bikongera ubuhehere, ndetse inyama zose zikaba zimeze kimwe ku buryo buhwanye. Icyongeyeho kandi, ibi bifasha inyama kugumana ibara ryifuzwa, nk'inyama z'inka zitukura urugero. 


    Iyi mashini ifasha mu kunyuza umuriro w'amashanyarazi mu matungo ikoreshwa cyane aho batunganya inyama, mu mabagiro, no mu bigo by'ubushakashatsi. Ikwiriye gukoreshwa ku matungo manini nk'inka, intama, n'ingurube. 


    Gukoresha iyi mashini bishobora gufasha mu kongera icyanga bigatuma abarya inyama bazikunda kubera ukuntu zoroshye, zihehereye, n'uburyohe. Ifasha kandi n'abatunganya inyama kugurisha inyama zujuje ibisabwa n'inzego zibishinzwe ndetse n'izikenewe ku isoko. 

    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko iyi mashini ishyira amashanyarazi mu itungo ikoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwayikoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyange mukabaza umucuruzi imashini yakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.

    LVST1 ni imashini ya Jarvis ikoreshwa mu kunyuza amashanyarazi mu itungo yakozwe na rumwe mu nganda zacu rwa JETCO mu gutunganya inyama z'inka n'intama. 

    Isohora umuriro ungana n'ucyenewe kandi mucye iwushyira mu nka bikagira umumaro ukurikira: 

    Byongera umusaruro w'amaraso

    Ifasha mu gutuma intama zibikika igihe kire kire zidatakaje ibiro

    Byongera ubuhehere

    Ishobora kuzana n'uburyoo bugufasha kuyimanika hejuru. 

  • Model LVST1

    Drive Electric
    Printed Circuit According to StandardsASTM-G10-IPC ML 9950 / ML 9910
    Overall Dimensions 380 x 280 x 160 mm
    Weight6.5  kg
    Electric Components Industrial Quality

     

bottom of page