top of page
Meat Flattener

Meat Flattener

  • Imashini Irambura Inyama ni igikoresho gikoreshwa mu kurambura no gucoca inyama. Ikoreshwa mu kugabanya umubyimba w'inyama, ikongera uburyohe/icyanga n'ububobere mu nyama. 

  • Inyungu n'ibiranga imashini Irambura Inyama mu kuzitunganya:


    • Yoroshya Inyama: Imashini irambura inyama ikoresha inzembe cyangwa ibyuma byizengurutsa mu koroshya inyama ica imitsi izifatanyije. Iyi mirimo ifasha mu kongera ubworohe ndeste n'ubuhehere bw'inyama, bigatuma zigira icyanga n'abazirya bakazikunda. 
    • Ikora mu buryo Bungana: Imashini irambura inyama ikora inyama zifite umubyimba ungana bigatuma zitwara igihe kingangana mu guteka kandi bikanarinda inyama zishya izindi zitarashya. Ituma ubuna inyama zimeze kimwe kandi zifite uburyoohe bwo hejuru. 
    • Ikora Vuba: Igihe cyo gutegura inyama kiragabanuka iyo ukoresheje imashini izitsya. iyi mashini ikozwe mu buryo buyemerera kurambura inyama vuba, neza, kandi bikongera umusaruro.  
    • Itunganya inyama zitandukanye: Imashini zirambura inyama zishobora gutunganya inyama z'amatungo atandukanye nk'inka, ingurube, inkoko, n'amafi. Zishobora gukora inyama z'ubwoko butandukanye nka steak, cutlets, ndetse n'izindi. 
    • Igenzura Ingano Y'ingama: Imashini irambura inyama ishobora gupima ubunini bw'inyama bikayifasha gukata inyama zingana. Ibi bifashya mu kugena ingano ihoraho y'inyama aho bazicuruza bityo boigahwana n'ibiciro. 
    • Yongera Umwimerere: Iyi mashini ifasha mu kongera umwimerere mu nyama zikomeye bikazifasha koroha no gukacanga bikoroha. Ibi bigira umumaro by'umwihariko mu guhindura inyama zikomeye zikoroha ndetse zikanagira uburyohe.
    • Ishobora gukata Inyama Ku nganoo yifuzwa: Hari imashini zirambura inyama zigira aho kuzigenzurira bigafasha uzikoresha kugena umubyimba n'ubunini mu miramburire. Ibi bifasha mu kugena ingano y'inyama bitewe n'ibisabwa ndetse n'icyo ushaka gukora. 
    • Iraramba kandi ifasha mu Gukumira Impanuka: Imashini zirambura inyama zikoranye ubuhanga bwo kurwanya impanuka kugira ngo zirinde uzikoresha. Zikozwe mu bikoresho bikomeye nka steel, bikazifasha guhangana n'akazi zikoreshwa mu mazu atunganirizwamo inyama. 
bottom of page