top of page
Meat Grinder

Meat Grinder

  • Imashini Itsya Inyama ni igikoresho cyo mu gikoni cyangwa mu bucuruzi yagenewe gutsya no gucagagura inyama mo uduce duto. Ni igikoresho  cy'ingenzi mu mirimo yo gutunganya inyama zikoreshwa mu bintu bitandukanye. 

  • Inyungu n'ibiranga imashini itsya inyama: 


    • Itsya inyama zitandukanye: Imashini zitsya inyama zishobora gutunnganya inyama z'amoko menshi harimo inka, ingurube, inkoko, n'izindi. Zifite ubushobozi bwo gutsya inyama uko zaba zikase kose nk'amaroti, izirimo ibinure, cyangwa zivanzwe. Hari n'iziba zifite ubushobozi bwo gutsya ibindi birungo nk'imboga, cgangwa gukora sausage. 
    • Ishobora gutsya mu buryo bwihariye: Ukoresheje iyi mashini itsya inyama, ushobora gutsa mu buryo wifuza bwose kandi inyama zikaza zimeze uko ubyifuza. ushonora gutsya binini, ibiringaniye, ndetse na duto cyane uhizemo amenyo akwiranye n'ibyo wifuza bitw n'ibyo ushaka gukora. 
    • Ubuziranenge n'umwimerere: Gutsya inyama mu rugo ukoresheje iyi mashini itsya inyama bituma zikumana umwimerere ndetse n'ubuziranenge. Uba ufite ubushobozi bwo guhitamo inyama bigufasha kugera ku nyama ziseye wifuza. Ibi byagufasha gukora burger, sausage, meatballs, n'andi mafunguro ashingiye ku nyama kandi ukoresheje inyama n'ibirungo bigifite umwimerere. 
    • Isuku no kurinda impanuka: Gutsa inyama mu rugo bigufasha kuzigirira isuku ndetse no gukumira impanuka. Uba wizeye isuku nyayo y'ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha bikarinda ingorane umwanda cyangwa indrwa z'imirire mibi.
    • Irahendutse: Gukoresha imashini itsya inyama biba bihendutse cyane cyane iyo ugereranije no kugura inyama ziseye. Iyo useye inyama mu rugo, ushobora kugabanya amafaranga wishyura ku nyama uguze ziseye zinapakiye ndetse ukanabasha kugenzura ingano n'ubuziranenge bw'inyama ushaka. 
    • Ushobora Gukora Inyama Ushaka kandi Zitandukanye: Kugira imashini itsya inyama biguha ubwigenge bwo kugerageza ubwoko butandukanye bw'inyama n'ibirungo. Ushobora gukora ubwoko bw'inyama wifuza cyangwa ukongeramo ibirungo ukunda kugiranga ngo ubashe kubona inyama zimeze uko wifuza. 
    • Iraramba: Imashini zitsya inyama ziba zikozwe mu byuma bikomeye nka steel yatunganijwe cyangwa plastic yabugenewe. Ibi bituma imara igihe kinini kandi ikabasha guhangana n'ibyo ikora buri munsi. 
bottom of page