top of page
Meat Mincers

Meat Mincers

  • Imashini itsya inyama ikoreshwa mu gutunganya inyama zikatwamo uduce duto. Imashini ifite igisorori bashyiramo inyama nini n'inzira zicamo irimo inzembe izikatagura ikazihinduramo iduce twifuzwa. 



    Imashini itsya inyama ya Jarvis ishobora guhindurwwa kuburyo isya inyama zifite ubunini butandukanye into n'inini. Iyi mashini ikoreshwa cyane aho batunganya inyama cyangwa aho basya inyama zitandukanye nk'izinka, ingurube, inkoko, cyangwa imbata. 

  • 1. Iraramba: Imashini nziza zitsya inyama igomba kuba ikozwe mu bikoresho bikomeye nka steel yatunganijwe cyangwa plasitike ikomeye. Ibi biyifasha guhangana n'akazi katoroshye ko gutsya inyama gahoraho itangirika byoroshye. 


    2. Imbaraga za Moteri: Imbaraga za moteri ni zo zigena umuvuduko n'ubushobozi imashini ikoresha itsya. Urebe imashini itsya inyama ifite imbaraga za moteri zibasha gutsya inyama idatezwe cyangwa ngo ishyuhe cyane. 


    3. Inzembe Zikata: Ubwiza n'imityarire y'inzembe zikata ni ngombwa cyane kugira ngo itsye inyama neza. Inzembe zikata zikozwe muri steel yatunganijwe ziwiho gutyara no kurwanya umugese.


    4. Ibyuma bitsya: Imashini zitsya akenshi ziba zifite ibyuma bitsya bifite imyenge ifite ingano zitandukanye. Ibi bigufasha gutsa inyama zifite ingano wifuza bitewe n'ubwoko bw'ibiryo ushaka gutegura. 


    5. Kuyisukura biroroshye: Nujya kugura imashini isya inyama, reba iyo byoroshye kuyitandukanya no kuyisukura  byoroshye.


    6. Ibiyifasha Gukumira Impanuka: Imahini nziza isya inyama igomba kuba ifite ibiyifasha kurinda impanuka nko kuyifunga kugirangango irwanye impanuka ndetse na buto zirinda imashini kwaka igihe idafunze neza.


    7. Ingano y'Urusaku: Nubwo imashini nyinshi zisya inyama zisakuza iyo ziri gukora, moteri ifite urusaku rucye yaba nziza kurushaho cyane cyane iyo usya inyama kenshi.


    8. Uko Ingana n'Ubushobozi Bwayo: Tecyereza ku ngano n'ubushobozi bw'imashini isya inyama ugendeye ku mwanya ufute mu gikoni cyawe ndetse n'ingano y'inyama uzajya usya icya rimwe. Imashini ntoya zikoreshwa cyane mu ngo ntoya, naho inini ari nziza ku bantu basya inyama kenshi. 


    9. Ifasha mu Kubaka Izina: Hitamo imashini isya inyama yakozwe n'uruganda ruzwiho gukora ibikoresho byo mu gikoni bifite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru. 



    10. Icyo Abaguzi Babivugaho: Gusoma ibyo abaguzi bavuga ku gicuruzwa bishobora kuguha amakuru ku mikorere y'imashini zisya inyama ndetse n'ubwoko bwazo.

    Imashini isya inyama yakozwe n'uruganda rwa Jarvis izwiho kuramba, gukora neza, no gukora neza bigatuma imenyekana cyane nk'amahitamo ya benshi hirya no hino ku isi.

bottom of page