Ibiranga imashi ifunga/ipakira ikoresheje uburyo bw'umwuka:
- Icyumba cy'umwuka: Imashini ipakira ikoresheje umwuka ubusanzwe ifite icyumba cy'umwuka ikaba ifungiye aho imirimo yo gupakira ibera. Icyi cyumba gifite umutwe cgangwa imitwe myinshi ivana umwuka mu mapaki.
- Imitwe Itwara Umwuka: Imitwe y'imashini ni yo ishinzwe kuvana umwuka mu mapaki. Umutwe ukurura umwuka ushyirwa mu ipaki unyujijwe mu kenge gato cyangwa mu gatiyo, mazi ukatsa imashini kugira ngo ikurure umwuka iwusohore.
- Uburyo bwo Gufunga: iyo umwuka ugeze aho wifuza, umutwe ukurura umwuka uvanwa mu ipaki maze ipaki igafungwa kugira ngo hatinjira mo undi. Uburyo bwo gufunga bw'iyi mashini, ubusanze ikoresha icyuma gishyushye, igatsindagirana ubushyuhe, ikayaza kandi ifunga icyo ibicuruzwa bifunzemo (ipaki) bikabuza umwuka utinjira cgangwa ngo usohoke.
- Aho bagenzurira: Imashini zifunga zikoresheje umwuka zifite ahagenewe ubugenzuzi hafasha ababishinzwe gukenzura no guhindura ibisabwa nk'ingano y'umwuka, igihe gufunga bimara, ubushyuhe, n'ibindi bijyanye no gufunga amapaki. Ibi bitanga ubwisanzure n'ububasha mu mirimo yo gupakira.
- Ikoreshwa Ibintu Bitandukanye: Imashini ipakira ikoreshwa n'umwuka ifite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi bitandukanye harimo udukapo cyangwa udusorori twabijyenewe. Ishobora kwakira ibintu bitandukanye, bikozwe ukuntu gutandukanye, kandi bifite n'ubunini butandukanye aribyo bituma ikoreshwa ahantu henshi hatandukanye.
- Ikora neza kandi Irihuta: Izi mashini zikoranywe ubuhanga bwo gukorana umuvuduko wo hejuru no gufunga/gupakira vuba. Iburyo ifatanya imirimo yo gukuramo umwuka no gufunga amapaki icyarimwe bigabanya igihe cyo gupakira, bikongera umusaruro bigatanga icyizere cy'umusaruro uhoraho.
- Irinda Ibicuruzwa: Imashini zipakira zikoresheje vacuum zikurura umwuka ziwuvana mu mapaki bigafasha kurinda ibicuruzwa kubora, udukoko dutera indwara, ndetse bigafasha ibicuruzwa kugumana umwimerere. Byongera igihe ibicuruzwa bibora bizamara, bikagumana ubuziranenge, umwimerere, uburyohe, n'intungamubiri.
Imashini zifunga/zipakira zikoresheje ummwuka zikoreshwa cyane aho batunganiriza ibiribwa, amazu y'ubucuruzi, n'ahandi bacyenera gupakira hakoreshejwe uburyo bwa vacuum. Bigira inyungu zitandukanye harimo kurinda ibicuruzwa, kongera igihe bimara bitangiritse, no kurinda ibicuruzwa. Ibicuruzwa bigumana umwimerere wabyo iyo umwuka uvanywe mu mapaki kakoreshejwe iyi mashini, kandi ntibyangirikire mu bubiko cyangwa mu cgihe cyo kubitwara.