top of page
Offal Cleaning Machines

Offal Cleaning Machines

  • Imashini isukura inyama zo munda ni igikoresho kidasanzwe gikoreshwa mu gusukura inyama zo munda n'ibijyanye nazo. Izi mashini zakorewe gukuramo umwanda n' ibinure mu nyama zo munda kugira ngo hongerwe ubuzirenge n'umutekano w'innyama. 

  • Inyungu n'ibiranga imashini isukura inyama zo mu nda: 


    • Ikora neza ibikorwa byo gusukura: Imashini zisukura inyama zo munda zikoresha uburyo butandukanye nka gutera amazi, uburoso, kugirango sizukure inyama zo munda ku buryo bwimbitse. Zakorewe gukuraho ibyondo, amaraso, amabango y'inyama n'amagufa, n'udukoko dutera indwara ku nyama. 
    • Isukura mu buryo bwishi: izi mashini ishobora gusukura inyama zo munda zitandukanye harimo umwijima, umutima, impyiko, ibihaha, ndetse n'izindi nyama nk'ibinono, umutwe, n'amara. Zibasha kwakira inyama zifite uko zikase ndetse n'uko zingana kose, ikazisukura neza uko zimeze kose. 

    • Ikoranywe Isuku: Imashini zisukura inyama zo munda zikozwe mu bikoresho byujuje ibisabwa mu isuku no gukumira impanuka. Zikozwe mu buryo kuzisukura no kwica udukoko byoroha, zfite inyuma hanyerera ndetse n'ibice bibasha uvaho mu rwego rwo koroshya amasuku. 
    • Ifasha kigabanya abakozi no gukiresha igihe gito: Gukoresha imashini isukura inyama zo munda bishobora kugabanya abakozi n'igihe bitwara hakoreshejwe intoki. zirikoresha mu mirimo yo gusukura bigatuma udacyenera gusukurisha intoki, ari nako bigabanya umunaniro n'impanuka. 
    • Yongera ubuziranenge b'inyama: izi mashini zifasha mu kongera ubuziranenge bw'inyama zizisukura, zinakuraho udumo udukoko dutera indwara. Ibi ni byo bongera ubuziranenge ndetse bigatuma inyama zo munda zuzuza ibisabwa mu kubungabunga ubuzima.
    • Irinda kwangiza: Imashini zisukura inyama zo mu nda ifasha kugabanya kwangiza ikuraho neza ibinure n'ibindi bice bidakoreshwa. Ibi bigira umumaro mu kugabanya amafaranga akoreshwa ndetse bigafasha kongera imikoreshereze myiza y'inyama zo munda mu bikorwa byo gutunganya inyama. 
    • Yujuje ibisabwa n'amategeko: Imashini zisukura inyama zo munda zikozwe ku buryo zubahiriza ibisabwa mu isuku n'umutekano w'ibiribwa. Zifasha kubahiriza ibisabwa mu isuku n'isukura, ubuziranenge, bigafasha no gukurikira amategeko agenga abatunganya n'abacuruza inyama.

    mu gihe uri guhitamo imashini yoza inyama zo munda,wite ku kureba ubushobozi bwayo bwo gusukura, uko kuyikoresha bikomeye cg byoroshye, icyo kuyitaho bisaba, ndetse n'uburyo bwo kugenzura no kugena imisukurire bitewe n'ubwoko bw'inyama zigomba gusukurwa kandi ikaba inujuje ibisabwa n'amategeko agenga ibiribwa no kurwanya impanuka. Ni ngombwa guhitamo imashini izashobora gusukura bihwanye n'ibyo ibagiro ryawe ricyeneye bikagufasha kongera umusaruro, gukora neza, no kongera ubuziranenge. 

bottom of page