top of page
Oven (Smoke Chamber)

Oven (Smoke Chamber)

  • Icyuma cy'umwotsi ni igikoresho kidasanzwe gikoreshwa mu gutunganya no guteka inyama n'ibijyane nazo. Yakorewe kugenzura ibijyanye no guteka no gutunganya inyama hakoreshejwe umwotsi kugira ngo hongerwe uburyohe n'inyama zirindwe.

  • Inyungu n'ibiranga imashini iteka cyangwa imashini y'umwotsi)

    • Ubushobozi bw'umwotsi: Imashini y'umwotsi ifite amagenerateri cyangwa aho bashyira ibiti bitanga umwotsi bigaha inyama icyanga cyihariye cy'umwotsi. Bifasha mu gukoresha uburyo bwinshi bwo gutekesha umwotsi nk'ushyushye cyangwa ukonje bitewe n'icyifuzwa.
    • Kugena ubushyuhe n'ubuhehere: Iyi mashini itanga ubushobozi bwo gucunga no kugena ingano y'ubushyuhe n'ubuhehere bigafasha guteka mu buryo bunogeye. Ubu bushobozi bwo kugenzura ni ngombwa cyane kugira ngo inyama zigire icyanga, ibara, n'ububobere byifuzwa. 
    • Ziteka ibintu bitandukanye: Izi mashini ziteka inyama z'ubwoko butandukanye harimo itungo ryose, inyama nini zikase, inyama ziseye, cyangwa inyama ntoya zikase. Zitanga uburyo guteka butandukanye nko kotsa, no guteka ku buryo bwitnze bitewe n'ibyo wifuza gutegura. 
    • Yongera Uburyohe n'isura by'inyama: Gutekesha umwotsi byongera icyanga cy'ibirungo n'uburyohe mu nyama. Bituma kandi zinagaragara neza mu ibara. 
    • Kurinda no kongera igihe inyama zimara zibitse: Gutekesha umwotsi bifasha kurinda inyama kuko birwanya udukoko twangiza kandi bikazinda kwangirika. Umwotsi n'ubushyuhe bifasha kongera igihe inyama zizamara mu bubiko bigafasha mu kongera ubushobozi bwo kubika no gukwirakwiza inyama. 
    • Zikora neza kandi mu Buryo budahindagurika: Izi mashini ziteka zikozwe ku buryo zikora neza kandi mu zigateka mu bu buryo budahindakurika. Zisohora ubushyuhe budahinduka mu cyuma cyo gutekamo bigatuma inyama zishya mu buryo bumeze cyimwe. Iyi mikorere ingana ni ngombwa mu kubungabunga ubuziranenge ndetse no kubahiriza ibyifuzo by'abaguzi. 

    Gukumira impanuka no gukurikiza amategeko: Imashini ziteka zikoranywe ubuhanga bwo kugenzura ubushyuhe, gukenzura uko umwuka ugenda, gufunga, mu rwego rwo kongera umutekando aho zikorera. Zikwe kandi mu buryo zubahiriza amategeko agenga ubuziranenge bw'ibiribwa kugira ngo zubahirize ibisabwa mu isuku n'isukura. 

    Mugihe uri guhitamo imashini itekesha umwotsi, tecyereza ku bintu bitandukanye nk'inganoo y'icyumba, ubushobozi bwo kugenzura umwotsi n'ubushyuhe, uko isukurika, umuriro itwara, ndetse n'iba yujuje ibisabwa mu kurinda impanuka. Hitamo imashini ikwiranye n'ibyo ushaka gukora waba utunganya inyama ku rwego ruto cyangwa runini kigira ngo ubashe kugera kucyo wifuza mu mitecyere. 


bottom of page