top of page
Pheumatic sausage filler

Pheumatic sausage filler

 

  • Imashini ikoreshwa n'imbaraga z'umwuka mu gupakira sausage ni igikoresho gifite imbaraga gikoreshwa mu mirimo yo gukora no gutunganya sausage. Iyi mashini ikozwe ku buryo ishyira inyama ziseye mu mapaki zifungwamo cyangwa ibindi birungo biseye ugakora sausage zifite ubuziranenge kandi nta mbaraga zikoreshejwe. 


    Imwe mu nyungu z'iyi mashini ya Jarvis ipakira sausage ni ukwihuta no gukora neza. Iyi mashini ishobora gupakira sausage neza kandi vuba, bikongera umusaruro ndetse bikagabanya abakozi n'amafaranga bahembwa. Imbaraga z'umwuka zifasha gukora idahagarara kandi ipaki zose zikaba zingana mu bunini no muburemere. 


    Iyi mashini kandi ikozwe mu buryo kuyikoresha no kuyitaho byoroha. Iyi mashini ikoranye ubuhanga n'uburyo bwo kuyikoresha bufasha uyikoresha guhindura umuvuduko n'imbaraga isunikisha sausage bitewe n'icyo bashaka gukora. Icyongeyeho kandi, iyi mashini kuyisukura no kuyitandukanya biroroshye bigatuma kuyitaho byoroha kandi ikamara igihe ikora neza.


    Indi nyungu y'iyi mashini ya Jarvis ikoreshwa n'imbaraga z'umwuka ni ukuntu ikoreshwa  mu mirimo itandukanye. Iyi mashini ishobora gukoresha amapaki n'ibirungo bitandukanye harimo amapaki y'umwimerere ndetse n'ayakorewe mu nganda, inyama ziseye mu buryo butandukanye n'ibindi birungo. Ifasha abantu bakora sausage gukora izo mu bwoko butandukanye hakoreshejwe imashini imwe bikihutisha akazi, kandi bigahenduka. 


    Muru make, Imashini ipakira sausage ya Jarvis ikoreshwa n'imbaraga z'umwuka ni igikoresho cy'ingirakamaro mu mazi atunganirizwamo sausage. Umuvuduko wayo, gukora neza, kuyitaho no kuyikoresha byoroshye, n'ukuntu ikora ibintu bitandukanye nirbyo bituma kuyishoramo bigira inyungu ku bantu bifuza kongera ubuziranenge n'umusaruro mu byo bakora. 

  •  

bottom of page