top of page
Sausage Portioning Machine

Sausage Portioning Machine

 

  • Imashini ipima Sausage ya Jarvis ni imashini ikora neza kandi ku bipimo bikwiye mu gutunganya sausage. Iyi mashini yakorewe gupima no gupakira/gupfunyika Sausage mu buryo bungana kandi vuba, Bigafasha mu gufunga sausage zingana no kugabanya umubare w'abakozi. 


    Imwe mu nyungu z'iyi mashini ipima sausage ya Jarvis ni ugupima sausage zingana no kwihutisha akazi cyane. Iyi mashini ishobora gupima sausage mu buryo bwihuse, bungana, ari byo byongera umusaruro bikanarinda kwangiza. Imashini ifite ibyumviro vyo ku rwego rwo hejuru bikaba ari byo bituma sausage zigira ingano n'ibiro bingana. 


    Imashini ipima sausage ya Jarvis ikozwe ku buryo kuyikoresha no kuyitaho byoroshye. Ifte aho bayigenzurira horoshya akazi bifasha uyikoresha kugena ingano ya sausage icyenewe. Ikindi kandi gusukura no kuryitandukanya biroroshye bigafasha mu kuyitaho ngo irambe. 


    Indi nyungu y'imashini ipima sausage ya Jarvis ni ububasha bwo gukora ibintu bitandukanye. Iyi mashini ishobora gukoreshwa mu gutunganya sausage z'ubwoko bwishi butandukanye harimo sausage mbisi n'izitetse, hot dogs, n'ibindi bijyanye n'inyama. Iyi mashini kandi ifite ubushozi bwo gupakira mu buryo bunyuranye harimo nka vacuum, no gupfunyika mu bindi bikoresho bigatuma ikoreshwa uko byifuzwa mu gutunganya sausage. 


    Muri rusange imashini ipima sausage ya Jarvis ni igishoro cy'akamaro ku batunganya sausage bifuza k ongera umusaruro mu bikorwa byabo. Umuvuduko n/iringaniza byayo, ukuntu kuyikoresha no kuyitaho byoroshye, ndetse n'ukuntu ikoreshwa imirimo itandukanye ni byo bituma ari igikoresho cy'ingirakamaro mu gutunganya sausage zifite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru.

  •  

bottom of page