top of page
Automatic Sheep Stunner

Automatic Sheep Stunner

  • Imashini yikoresha mu kwica intama ni igikoresho kabuhariwe gikoreshwa mu kwica intama mu buryo bwa kimuntu, vuba, kandi neza kikaba gikoreshwa mu mazu atunganirizwamo inyama. Iyi mashini yikoresha mu kwica amatungo irizewe mu kwica neza kandi vuba, bikagabanya ububabare no guhangayika kw'itungo ndeste ikanubahiriza amategeko arengera inyamaswa.


    Imashini yikoresha mu kwica intama ikoranye ikorenabuhanga rihambaye kandi ifite ubushobozi bwo gukubita ahabugenewe ikica mu buryo budahindagurika. Ubusanzwe irikoresha ku buryo nta muntu ucyeneye kwivanga mu bikorwa byo kwica amatungo bikihutisha akazi kandi bikanagabanya umunaniro ku bakozi.


    Iyi mashini yica amatungo irekura umuriro w'amashanyarazi ucyenewe cyangwa ubundi bury ikoresha (ku zidakoresha amashanyarazi) bigatuma intama zitumva ububabare. Ishobora kuba ifite ibyumviro biyifasha kumenya neza aho ikubita cg ifatisha umuriro ku mutwe w'itungo kugirango itange ikizere ko itungo ryapfuye. 


    Uburyo bwo kurinda no gukumira impanuka ni ngombwa cyane ku mashini yikoresha mu kwica amatungo. Ikozwe ku buryo ikumira impanuka ku muntu uyikoresha. Uburyo ifunze, ibiyitwikiriye, ndetse n'uburyo ikoreshwa biba bikoranye ubuhanga bwo gukumira impanuka ndetse no gufasha uyikoresha gukora neza. 


    Imashini yikoresha mu kwica intama ishobora kandi kuba ibasha kwakira amabwiriza kandi ifite ubushobozi bwo guhindurwa hagendewe ku ngano n'uburemere bw'intama. Ubu bushozi bwo guhindagurika bufasha kwica amatungo ku rwego rwo hejuru, bigakorwa ku buryo bumeze kimwe kandi bikoranywe umutimamuntu uko intama yaba ingana kose. 

    Gukoresha imashini yikoresha mu kwica intama bifasha kubungabunga uburenganzira n'imibireho myiza y'inyamaswa, bikongera ubuziranenge bw'inyama, kandi bikihutisha akazi mu mabagiro. Ifasha kwica amatungo vuba, bikagabanya guhangayika kw'inyamaswa, kandi bikihutisha imirimo yo gutunganya inyama.


    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko iyi mashini yica intama ikozwe mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwayikoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi imashini yakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.



    • Ikozwe ku buryoo yikoresha mu bikorwa byo kwica intama zigera kuri 600 ku isaha. 
    • Ifite sisteme itwara amatungo kugirango igikorwa bigende neza.
    • Ifite umukandara ufata amatungo ukozwe muri steel yatunganijwe.
    • Ifite buto yo gukanda mu gihe cyo guhindura ubunini bucyenewe.
    • Uburwo bwo kuyiha amabwiriza (PLC) buyifasha kwikoresha imirimo isabwa
    • ifite umutwe wica amatungo wemewe n'amategeko kandi wabiherewe uburenganzira. 
  • Models ASS1 & ASS2

    Drive  Electric
    Capacity

    ASS-1

    ASS-2 

    250 head / hour

    600 head / hour

    Controls  Fully automatic PLC controlled, no operator required
    Overall Dimensions (l x w x h)

    ASS1

    ASS2 

     

    375 x 170 x 180 cm

    535 x 170 x 180 cm

    Air Consumption (per second @ 102 psi / 7.0 bar)0.159 ft3

    4.5 L

    1.0 L 

    Weight

      750 lbs 

      2756 lbs 

    1654 kg

    11250 kg

    Motor Power ASS1 

    Motor Power ASS2 

    4.5 hp

    0.50 hp

    3370 W

    370 W

    Operating Voltage 415 V, 3 phase, 50 Hz
    Electrical Stun Cabinet  240 V, 1 phase, 10A
       
       

     

bottom of page