Imashini yo mu bwoko bwa Jarvis 423-17 - Ni umukasi ukoreshwa n'imbaraga z'umwuka mu gukatata Brisket y'intama.
Uyu mukasi wa 423-17 ukata neza brisket y'intama kandi bitagoranye - Ikoreshwa ku ntama uko zingana kose.
Ifite uburemere bucye kandi ni ngufi bigatuma kuyikoresha byoroha kandi ntibahangamire uyikoresha.
Ifite uburyo bubiri bwo kuyikoresha kugirango ibungabunge umutekano w'uyikoresha.
Ikozwe mu byuma bitangizwa n'umugese mu rwego rwo kongera isuku.
Yujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.