Imashini ya Jarvis yo mu bwoko bwa 425-16 - Ni imashini ikoreshwa n'imbaraga z'amazi mu gukata amaguru y'intama.
425-16 Ikwiriye gukata amaguru y'intama mbere yo gukuraho uruhu n'ubwoya. Ishobora kandi gukoreshwa mu gukuraho umurizo w'inka ndetse n'amaguru y'ingurube.
Ni ntoya mu rwego rwo kuyikoresha neza; Irakomeye, imara igihe kire kire idateje ikibazo mu kazi.
Ikata vuba cyane wabifatanya n'imbaraga nyinshi ifite bigakora neza mu kazi ikoreshwa katoroshye.
Iboneka ifite aho gufata ku mbarutso cyangwa irambuye kugira ngo uyikoresha yisanzure.
Ikoranywe ubuhanga butemerera uyikoresha kuyizirika mu rwego rwo kurinda umutekano w'uyikoresha
Ikozwe mu bikoresho bitangirika mu rwego rwo gutanga isuku iri hejuru.
Yujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka.