top of page
Sheep Punch Arm Model SPA-1

Sheep Punch Arm Model SPA-1

  • Imashini itobora amatwi ya SPA-1 ni igikoresho cyakorewe gutobora utwenge tujyama amaherena ku matwi y'intama. Iki gikoresho gikoreshwa cyane mu bworozi bw'intama mu kuzigenzura, kumwnye imyororokere, no kuziha ibiziranga. 

    Imashini itobora amatwi ya SPA-1 ikozwe mu bikoresho bikomeye kandi biramba kugirango izamare igihe kirekire ikora neza. Yakozwe ku buryo ifatwa mu ntoki mu gihe iri gukoreshwa kugirango ikoreshwe byoroshye kandi itabangamye. 


    Imashini itobora ifite akuma gatyaye gakoze mu ishusho y'uruziga kugirango gatobore umwobo neza mu matwi y'intama. Ako kuma gakozwe mu byuma bikomeye kigirango bihore bityaye, birambe, bigatuma gahora gakora neza.


    Imashini ya SPA-1 ubusanze ishobora guhindurwa kugirango uyikoresha abashe guhindura ingano y'umwobo ndetse ahitemo n'aho atobora umwobo ku matwi y'intama. Iyi mikoresherezwe itandukanye ituma iyi mashini ishobora gukora neza ibikenewe nko guha intama ibiziranga cyange uburyo bwoo kuzigenzura no kuzikurikirana. 

    Ibiyifasha kurinda no kurwanya impanuka ni ibice by'ingezi cyane kuri iyi mashini itobora amatwi. Ishobora kuba ifite aho gufata hameze neza kugirango itabangamira cyangwa igatera umunaniro uyikoresha. Ifite ibiyifasha kurwanya impanuka nk'ibirinda urwembe rukata, n'ibiyizimya vuba. 

    Gukoresha iyi mashini itobora amatwi ya SPA-1 bifasha ibikorwa byo guha intama ibiziranga muri gahunda yo kuzitaho. Ifasha mu kwihutisha imirimo yo guha intama ibiziranga kugira ngo byorohe gufata amakuru, kumeya aho zizi, no gukurikirana imyororokere yazo.

    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko iyi mashini itobora amatwi ikoze mu buryo butandukanye bitewe n'ubwoko n'uruganda rwayikoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyangwe mukabaza umucuruzi imashini yakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.


    Ikozwe muri plastic ikomeye cyane, ikanagira umutwe ukozwe muri steel nayo ikomeye. 

    Ikoresha imbaraga z'umwuka, ifatwa mu ntoki, ikanagira ahajya amazi kigirango umutwe wayo uhore ubobereye mugihe iri gutobora. 

    Ikoze ku buryo yigizayo ibiri munzira mere y'uko itobora intama. Ibindi bikoresho biyigize bikozwe muri steel yatunganijwe neza, n'akuma gatobora gafashwe n'igice cyo hejuru gishobora kongerwa cyangwa kubanywa. 

    Ifite uburyo bwo kuyimanika kugirango ibashe gukoreshwa ibicyenewe byose. 

  •  

bottom of page