top of page
Steak Cutter

Steak Cutter

  • Imashini ikata iroti ni igikoresho gikoreshwa mu gikoni kigatata iroti mu ibice bifite umubyimba muto kandi bingana by'umwihariko inyama izwi nka steak. Iyi mashini ikoreshwa cyane mu marestora, aho bacuruza inyama, ndetse n'ahandi bacyenera gutunganya inyama hacyenerwa inyama zingana kandi zimeze cyimwe

  • Ibiranga n'ibigize imashini isanzwe ikata iroti (steak):


    • Urwembe Rukata: Urwembe rukata ubusanzwe ruba rukozwe mu cyuma gikomeye cya steel yatunganijwe, ruraramba, kandi ruratyaye. Igenewe gukata mu nyama zitandukaye kandi mu buryo bwooroshye, harimo inka, ingurube, n'inko. Ubwoko n'ubunini bw'urwembe birahinduka bitewe n'icyo ruguye gukoreshwa. 
    • Ubushobozi bwo guhindura umubyimba: Imashini zikata iroti (steak) ubusanzwe ifite ubushobozi bwo kongera umubyimba bigufasha kugena umubyimba w'inyama wifuza gukata. ibi bitanga ikizere ko ushobora gukata inyama zingana uko wifuza bitewe n'ibyifuzo by'abaguzi. 

    • Igisorozi cyo gukatiraho: Imashini ikata iroti ifite ahantu harambuye hagenewe guterekwa inyama mu gihe cyo gukata. Ibi bitanaga ubufasha ndetse bigatuma igikatwa kitanyeganyega. 
    • Ibifasha Kurinda Impanuka: Imashini nyinshi zikata iroti (steak) zifite ubuhanga bwo gukumira impanuka mu gihe ziri gukora. Muribyo hashobora hashobora kubamo udutwikiriye amenyo akata, ibirinda intoki, ndetse na buto zirwanya impanuka kugira ngo imashini itabasha kwaka mu gihe itari gukora. 
    • Imbaraga ndetse na Moteri byayo: Imashini ikata iroki ikoreshwa na moteri y'amashanyarazi iha imbaraga urwembe rukata. Imbaraga za moteri ziratandukanye bitewe n'ubwoko bw' imashini, imashini zifite imbaraga nyinshi zikata neza kandi vuba. 
    • Kuyisukura biroroshye: Imashini ikata iroti ikozwe mu buryo kuyitaho no kuyisukura byoroha. Ubusanzwe ziba zifite uburyo bwo kuzitandukanya nk'inzembe zikata ndetse n'ibisorori byo gukatiraho bivaho bigasukurwa ku buryo bworoshye. Ikozwe mu cyuma cya steel yatunganijwe kugirago kuyihanagura no kuyisukura byorohe.  
    • Iraramba kandi  Ntipfa gupfa: Imashini zikata amaroti zikozwe mu buryo zibasha guhangana nakazi gakomeye. Ubusanzwe zikozwe mu byuma bikomeye kandi ziba zifite n'amaguru atuma zitanyeganyega. 

    Imashini ikata iroti itanga uburyo bworoshye kandi bwiza bwo gukata inyama, ikoresha igihe gito ndetse n'imbaraga nke mu gutekura ibiribwa. Zagenewe gukoreshwa mu bucuruzi ndetse no mungo bigafasha gutegura steak zingana ku mafunguro, salade, n'ibindi. Iyo uri gukoresha imashini ikata iroti (steak) ni ngombwa gukurikiza amabwiriza yo gukumira impanuka harimo kwambara imyambaro yabugenewe, kwita no gusukura neza ibikoresho kugirango bikore neza kandi birambe. 

bottom of page