top of page
Turkey Hock And Neck Cutter

Turkey Hock And Neck Cutter

  • Imashini ikata ijosi n'amaguru by'imbata ni igikoresho kabuhariwe cyakorewe gukuraho amaguru n'amajosi aho batunganiriza inyama. Iki gikuresho gikoreshwa cyane mu mabagiro, inzu z'ubucuruzi bw'inyama, no mu bikoni bitunganya inkoko. 


    Iyi mashini ikoze mu byuma biramba kandi bikomeye n'ubushobozi bwo guhangana n'ibyo ikoreshwa mu mitunganirize y'inkoko. Yakorewe gukoreshwa ifashwe mu ntoki kugirango uyikoresha abashe gukora neza. ubusanzwe iyi mashini iba ikoze neza, yoroshye, bituma itabangamira ngo inatere umunaniro uyikoresha. 


    Inzembe zikata amaguru n'amajosi y'imbata yakorewe kugira ngo ikate neza kandi vuba amaguru n'amajosi y'imbata. Ikozwe mu bikoresho bikomeye nka steel yatunganijwe kugira ngo irambe, ityare, lkandi inubahirize amabwiriza y'isuku n'ubuziranenge. Inzembe zikozwe mu buryo buzifasha gukata neza kandi byoroshye kandi ntiyangize ibyo ikata. 


    Iyi imashini kabuhariwe ikoreshwa byoroshye kandi ikanarinda impanuka uyikoresha. Ifatika neza mu ntoki kugirango yorohereze uyikoresha. Ifite uburyo bwo gukumira impanuka nk'ibirinda amenyo akata, ibiyifasha kwizimya, byose byashyiriweho kubungabunga umutekano w'uyikoresha. 

    Gukoresha imashini ikata amaguru n'umutwe by'imbata bifasha mu gukra neza, bikoroshya akazi, bikanatwara igihe gito mu gutunganya inyama z'ibiguruka. Iguha umutekano wo gukata ibintu biri ku gipimo bikongere umwimerere w'inyama no gutegura ibituruka ku mbata. 

    Ni ngombwa kongeraho kandi ko uko iyi mashini ikata amaguru n'ijosi by'imbata ikoze mu buryo butandukanye bitwe n'uruganda rwayikoze. Tubashishikariza kuvugisha abahanga mu bijyanye n'ibi bikoresho cyange mukabaza umucuruzi imashini yakora neza ibyo mwifuza ku buryo bukurikije amategeko.


    Niyo mashini iramba kandi idateza iibazo ya mbere iboneka  ku isoko

    Ntabwo ifite rasoro - Inzembe zayo zikoresha imbaraga z'umwuka mu kwegerana no gufunguka bituma idatinda nk'izikoresha rasoro.

    Ifite imbaraga nyinshi - Iyi mashini ya CPP ntabwo yirirwa ihangana na rasoro; ikoresha imbaraga z'umwuka mu gukata.

    Ikoze mu byuma kabuhariwe bituma kuyitaho byoroha.

    Ikozwe mu byuma bitangirika bigatuma kuyisukura byoroha

    Yujuje ibisabwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu isuku no gukumira impanuka. 

  • Drive Pneumatic
    Operating Pressure90 - 125 psi 6.2 - 8.6 bar 
    Air Consumption (per cycle) 0.144 ft34 L
    Capacity Limited by operator skill (avg. 1000 / hour) 
    Control Handle Single Trigger

    Blade Opening

    At Tips

    Widest 

     

    2.3 in 

    2.7 in 

     

    58 mm

    69 mm

    Overall Length 17 in432 mm
    Weight8.8 lbs 3.99 kg

     

bottom of page