top of page
Vacuum packaging machine

Vacuum packaging machine

 

  • Imashini Ikoresha vacuum mu gupfunyika/Gupakira ya Jarvis ni igikoresho cy'ingirakamaro mu gutunganya sausage. Iyi mashini ikore kuburyo ifunga sausage ntihagire umwuka winjira bikabungabunga umwimerere w'inyama kandi zikamara igihe mu bubiko zitangiritse. 

    Mu buryo bwo gupfunyika/gupakira hakoreshejwe vaccum habamo gushyira sausage bu masashi/envilope yabugenewe, ubundi zigashyrwa mu cyumba cy'umwuka cy'imashini. Imashini ikuramo umwuka mu mapaki bigatuma ibipakiye bitabora bikanarinda udukoko. Ibi bifasha mu kongera igihe sausage zizamara mu bubiko zitangiritse kandi bikanabungabunga uburyohe n'ubuzirangenge. 


    Imwe mu nyungu z'iyi mashini ipfunyika ikoresheje vacuum ya Jarvis ni ubushobozi bwayo mu kugabanya inyama zangirika n'izipfa ubusa mu gutunganya sausage. Hatabayeho gupakira no kubika sausage mu buryo bukwiye, sausage zakwangirika bigatuma zitaribwa. Gufunga na vaccum (kuvanamo umwuka) bituma umwuka, icyocyere, n'udukoko dutera indwara bitinjira bigafasha sausage zimara igihe mu bubiko zitangiritse. 


    Indi nyungu y'imashini ipakira ikoresheje umwuka ni ugura imirimo itandukanye. Imashini ishobora gukoreshwa mu gufunga ubwoko butandukanye bwa sausage hariko izikiri mbisi, izakonjeshejwe, n'izatekeshejwe umwotsi. Ibi bituma abantu batunganya sausage bapfunyika/bafunga babasha gukora ibwoko butandukanye hakoreshejwe imashini imwe bikongera umusaruro kandi bikagabanya abakozi. 

    Imashini Ipfunyika/Ifunga ya Jarvis ikzwe ku byuro kuyikoresha byoroshye. Ifite aho igenzurirwa horoshye kandi hasukurika, bigatuma iba kimwe mu bikoresho by'ingirakamaro mu gutunganya sausage. Icyongeyeho kandi iyi mashini ikozwe mu bikoresho biramba bishobora guhangana n'akazi kenshi ikoreshwa. 


    Muri rusange, imashini ya vacuum ipfunyika/ipakira ya Jarvis ni igikoresho cy'ingirakamaro ahantu hatunganirizwa sausage. Ifasha mu kurinda ibyangirika, ikanongera igihe sausage zizamara mu bubiko bityo ikongera umusaruro. Kubera ukuntu ikora ibintu bitandukanye, ni igishoro cy'ingirakamaro ku muntu wese utunganya sausage wifuza kongera umusaruro n'ubuzirangene mu kazi. 

  •  

bottom of page